Tshisekedi Ari Kwiyegereza Amadini Ngo Acubye Abamurwanya

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida Félix Tshisekedi

Politiki ya DRC ikomeje kwibanda ku biganiro by’ubwiyunge n’ubwumvikane byatangijwe na Perezida Tshisekedi agamije gucubya abatavuga rumwe nawe.

Aba barashaka ko atazahirahira ngo atangize gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga, umugambi amaranye igihe.

Guhera mu cyumweru gishize, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari ibiganiro bihuza impande zose (Dialogue National Inclusif), byatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’inama yagiranye kuwa 17 Nyakanga n’abayobozi b’amadini n’amatorero bari bayobowe na Karidinali Fridolin Ambongo.

Kuwa 18 Nyakanga, Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC) batangiye kuganira n’abanyapolitiki batandukanye bagamije kumva ibitekerezo byabo no gutegura neza ibyo biganiro.

Mu cyiciro cya mbere cy’ibiganiro, abayobozi b’amadini bahuye n’abayobozi b’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa C64.

Muri ibyo biganiro hibanzwe ku myigaragambyo iteganyijwe kuwa 22 Nyakanga, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateganya gusaba ko Perezida Félix Tshisekedi yegura ku butegetsi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere italiki 20 Nyakanga abayobozi b’iryo huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baterana bakemeza niba iyo myigaragambyo izasubikwa cyangwa igaseswa burundu.

Umuvugizi wa ECC, Pasiteri Eric Senga, yavuze ko ibiganiro bagiranye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byagenze neza.

Ati: “Twabonye umwanya uhagije wo kuganira na bo. Batubajije ibibazo bifite ishingiro, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo ibiganiro bizahuza impande zose bizakorwa. Banagarutse ku kibazo cy’ahazaza h’Itegeko Nshinga.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bahuriye muri C64 kugira ngo bahagarike umugambi wa Leta wo kuvugurura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora gutuma ubutegetsi bukomeza kwikubira ububasha cyangwa bugahindura amategeko mu nyungu za politiki.

Pasiteri Eric Senga yasobanuye ko inshingano bahawe nk’abahuza ari ugufasha Abanyekongo kongera kubaka ubumwe no gusubiza hamwe abaturage bose, kugira ngo ibiganiro bibere mu mwuka w’amahoro n’ubwumvikane, kandi hareberwe hamwe ibibazo byose bireba inyungu z’igihugu.

Yongeyeho ko CENCO na ECC bazakomeza kuganira n’andi mashyaka ya politiki, imiryango itegamiye kuri Leta, urubyiruko, abagore n’izindi nzego z’igihugu kugira ngo ibiganiro bizabe bifunguye kandi bihuze abantu benshi.

Amavu n’amavuko y’ibi biganiro

Ibi biganiro bibaye mu gihe DRC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, ahari imitwe yitwaje intwaro irimo M23, FDLR, ADF n’indi.

Hari kandi ikibazo cy’ubukungu, ubukene, ruswa ndetse n’amakimbirane ya politiki amaze imyaka agaragara hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo.

Mu mateka y’iki gihugu, amadini n’amatorero yakunze kugira uruhare rukomeye mu guhuza impande zihanganye.

Urugero ni CENCO, yagize uruhare mu masezerano ya Saint-Sylvestre mu mpera za 2016, yari agamije koroshya inzibacyuho ya politiki nyuma y’igihe cya Perezida Joseph Kabila.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko mbere yo kujya mu biganiro hakwiye kubaho ingamba zitanga icyizere, zirimo kubahiriza ubwisanzure bwa politiki, kurinda uburenganzira bw’abaturage no gusobanura neza intego z’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buvuga ko ibiganiro bigamije gushaka ibisubizo birambye ku bibazo igihugu gifite no kongera ubumwe bw’Abanyekongo.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko intsinzi cyangwa gutsindwa kw’ibi biganiro bizaterwa n’uburyo impande zose zizabyitabira, ubushake bwa politiki buzagaragazwa ndetse n’icyizere abaturage bazagirira inzira y’ibiganiro.

Nibiramuka bigizwemo uruhare n’impande zose kandi hakabaho ubwumvikane, bishobora kuba intambwe mu kugabanya amakimbirane ya politiki no gushaka ibisubizo ku bibazo bimaze igihe byugarije Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *