Umukino wahuje APR FC na Les Aigles du Congo warangiye ku gitego 1-0 cyatsinzwe n’iyi kipe yo muri DRC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2026/27, wabereye kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Sozé Zemanga ku munota wa 45, biha Les Aigles du Congo intsinzi ibaha amahirwe mbere y’umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri(9), 2026.
Mbere y’uko APR FC ikina uyu mukino hari habanje kumvikana impungenge zayo z’uko hari uko bitazagendekera neza abantu bayo, bituma isaba CAF ko uwo mukino wazabera ahandi.
Abo muri yo bavugaga ko kuba muri kiriya gihugu hamaze iminsi havugwa Ebola n’umutekano muke uhamaze igihe ari ibintu byo kwirinda.
Nubwo APR FC yari yasabye CAF ko umukino utakinirwa muri RDC, ubwo busabe ntibwakiriwe.
Nyuma yaho ahubwo umukino wimuriwe i Lubumbashi, ku munsi wa 6 Nzeri(9), ni ukuvuga kuri iki Cyumweru.
Ikindi kidasanzwe ni uko APR FC yageze i Lubumbashi ku munsi nyirizina w’umukino.
Amakuru yatangajwe mbere y’umukino yemezaga ko ikipe igiye guhaguruka mu Rwanda mu gitondo, ikagera i Lubumbashi mbere y’umukino, ikawukina igahita itaha i Kigali.
Mu gihe Les Aigles du Congo yo yari imaze iminsi i Lubumbashi yitegura umukino.
APR FC yagezeyo ihita ikina itabonye umwanya wo gukora imyitozo ya nyuma ku kibuga umukino wabereyeho.
Ubusanzwe ibi bifasha abakinnyi kumenyera uko umupira ugenda byibuze mbere y’amasaha 24 nkuko biteganywa na CAF bigafasha ikipe kumenya uko ikibuga giteye bikanayigabanyiriza igitutu.
Igitego cya Les Aigles du Congo cyatsinzwe ku munota wa 45 na Sozé Zemanga, wahoze akinira TP Mazembe.
Ni intsinzi nto ariko ifite agaciro, kuko Les Aigles du Congo izaza i Kigali ifite igitego yizigamiye.
Ariko nanone ntibibaha icyizere kidashidikanywaho, kuko APR FC izaba ifite amahirwe yo guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura.
Hagati aho, hari umukinnyi wa APR FC wahawe ikarita itukura.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri(9) 2026 saa cyenda muri Stade Amahoro.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW
Amafoto@Actualité.cd

