Dorcas Na Vestine Batangiye Kwirwanaho Mu Muziki Basohora Itabaza

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Bahisemo kwirwariza

Nyuma yo gutangaza ko batandukanye na Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, Vestine na Dorcas aho bari muri Canada batangiye kwirwanaho mu gukora umuziki ndetse hari indirimbo basohoye bise Itabaza.

Iréné yari amaze imyaka itanu afasha abo bakobwa gukora umuziki no kuwubyaza amafaranga n’ubwamamare.

Yabikoze abinyujije mu MIE Music.

Mu itangazo bashyize hanze batangaza ko batandukanye na M. Iréné, Vestine na Dorcas bagize bati “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE Music.”

Iréné nawe avuga ko yatandukanye n’aba bahanzi ku bwumvikane.

Ku rundi ruhande, Vestine na Dorcas bari baherutse gutaramira muri Canada, hanyuma umwe muri bo ari we Vestine ahitamo kuguma yo.

Bidatinze umuvandimwe we nawe yarahamusanze, ubu bombi niho baba.

Mu mwaka wa 2021 nabwo abo bavandimwe bigeze gutandukana na M.Iréné kubera ibibazo bari bafitanye.

Hakurikiyeho ibiganiro byatumye bongera gusubirana, bahita banasinyana amasezerano yo gukomeza gukorana.

Nubwo aba bahanzi batakiba mu Rwanda, bazakomeza kwibukwa nk’abahanga mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Vestine ni mukuru, naho Dorcas ni murumuna we.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *