Perezida Paul Kagame yageze muri Oman mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman.
Perezida Kagame yageze ku Kibuga cy’Indege cya Royal Airport i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Intara ya Dhofar n’abandi bayobozi ba Oman.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi ushingira cyane ku bufatanye mu bukungu, ikoranabuhanga, ubwikorezi n’ibikorwa remezo.
U Rwanda na Oman byashyizeho umubano w’ububanyi n’amahanga mu 1982, ariko mu myaka ibiri ishize ubufatanye bwabyo bwatangiye kwihuta.
Muri Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko muri Oman ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye n’indege, ibikoresho remezo by’ikoranabuhanga, ibigo bibika amakuru ndetse n’ubwikorezi.
Mu byo byumvikanyeho harimo ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Oman Airports Management Company mu guteza imbere no gucunga ibikorwa remezo by’indege, kungurana ubumenyi no gushaka amahirwe y’ishoramari.
Ibihugu byombi kandi byagaragaje ubushake bwo gufatanya mu bijyanye n’ibyambu by’ubutaka, ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’imicungire y’uruhererekane rw’ibicuruzwa.
Ubufatanye mu ikoranabuhanga na bwo buri mu byitabwaho, cyane cyane mu bijyanye n’ibigo bibika amakuru, cloud computing, ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano.
Ikindi cyongereye imbaraga umubano w’ibihugu byombi ni ingendo z’indege zitaziguye. Muri Nyakanga 2026, kompanyi y’indege ya SalamAir yatangiye ingendo zihuza Muscat na Kigali inshuro ebyiri mu cyumweru.
Izi ngendo zatumye u Rwanda rubona ubuhuzabikorwa butaziguye na Oman ndetse n’isoko ryo mu bihugu by’Abarabu, bikaba bishobora koroshya ingendo z’abashoramari, ba mukerarugendo n’abacuruzi.
U Rwanda na Oman kandi byagaragaje ko bishobora kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuvuzi, uburezi n’ikoranabuhanga.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rutegerejweho kongera imbaraga muri ubwo bufatanye, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Ku Rwanda, Oman ishobora kuba umuyoboro worohereza kugera ku masoko yo mu Kigobe no mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe Oman ishobora kungukira ku mwanya w’u Rwanda nk’igihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba.

Jimmy GATETE(Umunyeshuri wimenyereza umwuga)
TAARIFA.RW

