Uwahoze Ari Maneko Wa CIA Agiye Guhagararira Amerika Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Nick Checker. Ifoto: X.com

Nicholas Checker niwe uri kunugwanugwa ko azoherezwa na Washington ngo ahagararire Amerika i Kigali. Kuri uyu wa Gatatu italiki 22, Nyakanga, 2026 nibwo kandidatire ye yagejejwe muri Sena ya Amerika ngo imwigeho imwemeze.

Uyu mugabo yari asanzwe akora mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika, ariko yigeze gukorera Urwego rw’ubutasi bwa Amerika, Central Intelligence Agency, CIA.

Yamaze imyaka 10 akorera CIA ni ukuvuga hagati ya 2014( Amerika yayoborwaga na Barack Obama) na 2025 ubwo Trump yongeraga kuyiyobora.

Abasomyi bibuke ko hari hashinze imyaka itatu Amerika yivuganye Ossama Bin Laden yari imaze imyaka ihiga bukware, ikamutsinda muri Pakistan.

Akazi ka Checker muri kiriya gihe kari ako gukurikirana ibyaberaga mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika.

Hagati ya Mutarama na Kamena, 2026, Nicholas Checker yari umukuru w’ibiro bishinzwe Afurika byo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Indi mirimo ya vuba aha yakoze harimo kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’Akanama k’umutekano w’igihugu ku butegetsi bwa Perezida Trump.

Akazi yakoreye CIA muri Afghanistan kamuhesheje umudali w’ishimwe mu 2021 n’igihembo gitangwa n’umukuru wa CIA yahawe mu 2022 ashimirwa ubuhanga bwe mu gusesengura amakuru y’ubutasi.

Yize amateka na siyansi ya politiki abihererwa impamyabumenyi muri Kaminuza ya Wisconsin, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’umutekano yaboneye kuri Kaminuza ya Georgetown muri Amerika.

Niyemezwa kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, azaba afite ububasha busumbye ubwa Ambasaderi usanzwe kuko azaba ari uwo bita’ intumwa yihariye ya Perezida w’Amerika mu Cyongereza babita ‘Ambassador Extraordinary and Penipotentiary’.

Azaba asimbuye Eric Kneedler, wari Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda kugeza mu kwezi kwa mbere mu 2026 uherutse gucyura igihe cy’imyaka itatu yari amaze mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *