Ambasade y’u Burundi muri Kenya yamenyesheje Abarundi bose bifuza gutaha mu gihugu cyabo ko yateguye kubibafashamo binyuze mu kuhaba ku buntu urupapuro rubaha uburenganzira bwo kujya i Burundi (laissez-passer), bikazatangira ku wa mbere italiki 07, Nzeri(9), 2026.
Mu minsi ishize, Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko guhera ku wa mbere nta munyamahanga uzongera gukora ubucuruzi buciriritse cyangwa gutembereza ibicuruzwa mu muhanda, ibyo mu Rwanda bita ‘ubuzunguzayi’.
Mu nama yagiranye n’abikorera yabereye mu murwa mukuru Nairobi, Ruto yavuze ko hari ubucuruzi butemewe ku banyamahanga.
Perezida wa Kenya yavuze ko “ntawava mu Bushinwa cyangwa ahandi” ngo ajye “gutembereza ibicuruzwa cyangwa kugurisha ibintu mu iduka rito” muri Kenya.
Nubwo atigeze agira igihugu cyo mu Karere avuga, hari abahise bumva ko mubo abwirwa harimo n’Abarundi benshi bakorera ubwo bucuruzi mu mijyi ya Kenya harimo n’umurwa mukuru, Nairobi.
Abenshi mu Barundi bakorera muri Kenya bakora imirimo iciriritse, ubundi iba igomba gukorwa n’abanegihugu kugira ngo babone icyo bashyira mu nda.
Kuva Ruto avuze ayo magambo, bamwe muri bo babwiye BBC Gahuzamiryango ko bahiye ubwoba bibaza uko bigiye kubagendekera.
Bavuze ko akazi kabo katongeye kugenda neza ndetse ko hari aho Abanya-Kenya babashyize ku nkeke bababwira ko itariki ya 7 y’uku kwezi itinze kugera kugira ngo birare mu bicuruzwa byabo ku buntu.
Mu itangazo rye ryo ku wa gatandatu, Ambasaderi Evelyne Habonimana uhagarariye u Burundi muri Kenya yavuze ko igikorwa cyo gutanga urwo rupapuro rw’inzira gitangira ku wa mbere saa tatu za mu gitondo (9:00) z’i Nairobi, niukuvuga saa mbili za mu gitondo (8:00) zo mu Burundi, kikarangira saa munani z’amanywa (14:00) ku isaha y’i Nairobi.
Yongeyeho ko uzatanga ibisabwa azabona urwo rupapuro rw’inzira ku munsi ukurikira uwo yabitanzeho “kugira ngo bitworohereze kubatunganiriza n’ingoga”.
Uko niko yabivuze ku Kirundi.
Anavuga ko uwo isaha ya saa munani izagera ataragerwaho azagaruka ku munsi ukurikira, ku biro by’iyo ambasade biri mu gace ka Kilimani i Nairobi.
Ambasaderi Habonimana atangaje ibi mu gihe ku wa gatandatu na bwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Édouard Bizimana yagiranye inama i Bujumbura n’abahagarariye ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), agaruka ku bimaze iminsi bivugwa ko hari Abarundi bafatwa nabi, abandi bakangirizwa ibicuruzwa ndetse bagahohoterwa, cyane cyane muri Kenya.
Radio-Televiziyo y’u Burundi (RTNB) yasubiyemo amagambo ya Minisitiri Bizimana asaba ko Abarundi baba mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Uganda, Somalia , Sudani y’Epfo n’ahandi bafatwa neza ariko na bo abasaba kubahiriza amategeko y’ibyo bihugu.
Yongeyeho ko haramutse havutse ibibazo, abategetsi baho bakwiye kubicyemura hatabayeho kugirira nabi Abarundi.
RTNB yasubiyemo amagambo y’ambasaderi wa Kenya mu Burundi avuga ko muri iyo nama yemeye ko agiye kuvugana n’inzego za Leta y’iwabo kugira ngo abamenyeshe ko u Burundi butishimiye iyo myifatire ndetse abasabe gutanga ubutumwa buhumuriza bwuko nta muntu wemerewe kugirira nabi umunyamahanga amuziza gucuruza.
U Burundi na Kenya bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse amategeko y’umuryango wa EAC yemera urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu umunani biwugize.
Nubwo Perezida Ruto yavuze ko hari umushinga w’itegeko uri mu nteko ishinga Amategeko kugira unonosore ubucuruzi butemewe ku banyamahanga, yavuze ko ubutegetsi bwa Kenya butabirindira.
Yabwiye abari bari muri iyo nama ati: “Kuva mu cyumweru gitaha, ku wa mbere, muzindukire ubwo bucuruzi.”
Yongeyeho ati: “Abo bacuruzi baciriritse bafunge.”
Ruto yavuze ko abanyamahanga bacyenewe muri Kenya ari abazana imari itubutse, atari abaza gutembereza ibicuruzwa mu mihanda cyangwa abashinja amaduka mato.
Muri iyo nama Perezida wa Kenya ntiyavuze ibiranga iduka rito cyangwa abanyamahanga barebwa n’icyo cyemezo uko bangana.

