Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye yemeza kohereza ingabo zayo mu Ntara ya Gaza, igihe byaba bibaye ngombwa, bikazakorwa nk’uruhare rwazo mu ngabo mpuzamahanga z’umutekano zateganyijwe muri gahunda y’amahoro yatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije guhagarika imirwano muri Gaza.
Mbere y’itora, Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Kiryowa Kiwanuka, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko muri Nyakanga(7), Perezida Donald Trump, abinyujije ku ntumwa ze, yasabye Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ko igihugu cye cyatanga umusanzu mu ngabo mpuzamahanga zizoherezwa muri Gaza.
Ukuriye inzego za Isiraheli yavuze mu kwezi gushize ko abantu baturuka mu bihugu bifitanye umubano mwiza na Isiraheli, harimo na Uganda, bashobora kuzaba bagize izo ngabo niziramuka zoherejwe yo.
Impaka zabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane italiki 06, Kanama,(8) kandi ni bwo bwa mbere Uganda yemeye ku mugaragaro ko ishobora kuzagira uruhare muri uwo mugambi.
Nyuma y’uko mu Ukwakira(10),2025 habonetse amasezerano y’agahenge, nubwo yari adahamye, Donald Trump yashyize ahagaragara gahunda y’amahoro ya Gaza.
Ikubiye mucyo yise Boad of Peace kizakurikirana imigendekere y’iyo gahunda.
Iyo gahunda iteganya kongera imfashanyo z’ubutabazi, gushyiraho ubuyobozi bw’abatekinisiye b’Abanyapalestina, Hamas igashyira intwaro hasi kandi ingabo za Isiraheli zikava muri Gaza.
Icyakora, iyo gahunda yaradindijwe kandi itsinda ry’abatekinisiye rizwi nka Komite y’Igihugu ishinzwe Imiyoborere ya Gaza ntiryigeze ritangiza ibikorwa bibanziriza neza uwo mushinga nyirizina imbere muri Gaza.
Muri iyo gahunda, hateganyijwe ko hazashyirwaho Ingabo Mpuzamahanga zo gusubiza ibintu mu buryo n’umutekano (International Stabilisation Force – ISF) zizakorera mu bice bitari mu maboko ya Isiraheli.
Icyakora ntiharamenyekana igihe izo ngabo zizoherezwa.
Mu mpera za Nyakanga(7) 2026, Akanama ka Guverinoma ya Isiraheli gashinzwe umutekano kemereye igice cy’izo ngabo za ISF, hamwe n’abahagarariye Ubuyobozi bw’Inzibacyuho bw’Abanyapalestina, gutangira ibikorwa mu gace gato ka Rafah, mu Majyepfo ya Gaza.
Inzego z’ubuzima za Gaza zatangaje ko kuva ku itariki ya 10 Ukwakira(10) 2025, igihe hatangarijwe amasezerano y’agahenge, abantu 1,209 bamaze kwicwa naho 3,943 barakomereka.
Nyuma y’ibitero byagabwe ku bubiko bw’ibikoresho by’ubuvuzi buri hafi y’Ibitaro bya Al-Aqsa mu mujyi wa Deir al-Balah mu mpera z’icyumweru gishize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko ibikoresho by’ingenzi by’ubuvuzi byangiritse, harimo n’ibyari byatanzwe n’iryo shami.
Mu gihe hakomeje kuvugwa gahunda nshya y’amahoro iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’iby’uko Isiraheli iherutse kongera ibitero byo mu kirere ku hantu ikeka ko Hamas ikoreramo, UNICEF yavuze ko imiryango myinshi yo muri Gaza isigaye iba mu gice kingana hafi na kimwe cya gatatu cy’iyo ntara, icumbitse hagati y’inyubako zasenyutse, amatongo n’imyanda itaravanwaho.
Ikintu kimaze iminsi kiganirwaho ariko kitarafatwaho umwanzuro ni ishingwa rya Leta ebyiri, iya Palestine ituranye kandi ibanye neza n’iya Isiraheli.
Uretse iyo ngingo, iganirwaho ikindi ni ukwamagana ko Isiraheli ikomeza kwigarurira ubutaka bw’Abanyapalestine, hakanaganirwa uko Abisiraheli n’Abanyapalestina bakwiye kubaho mu mahoro, batagira iterabwoba cyangwa urugomo.
Icyifuzo cyo kwemera ko muri Gaza habaye Jenoside cyo nticyabonye amajwi ahagije yatuma byibura kiganirwaho.
Uganda ni kimwe mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika.
Ifite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Somalia, Sudani y’Epfo, ikagira n’izindi ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Kiryowa Kiwanuka yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati: “Dushingiye ku butumire bwa Donald Trump, Perezida wa Repubulika ya Uganda yiteguye kohereza umutwe w’Ingabo za Uganda (UPDF) muri Gaza nk’uko byifuzwa.”
Mu mpaka zabaye mu Nteko, bamwe mu Badepite bibajije amategeko azagenga icyo gikorwa.
Kiwanuka yasubije ko amasezerano agena uko izo ngabo zizakorera mu gihugu zizoherezwamo (Status of Forces Agreement) azashyirwaho umukono nyuma y’uko Inteko imaze kubyemeza.
Igice kinini cya Gaza kiracyari amatongo nyuma y’imyaka ibiri y’intambara ikomeye yatangiye nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas kuri Isiraheli ku wa 07 Ukwakira (10), 2023 nk’uko raporo z’Umuryango w’Abibumbye zibigaragaza.

