Umuhanzikazi Miss Jojo Yasobanuye Impamvu Yahisemo Gusezera Umuziki

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Miss Jojo.

Josiane Uwineza, uzwi cyane nka Miss Jojo avuga ko yahisemo guhagarika umuziki nubwo yawukundaga cyane. Yemeza ko ari icyemezo gishingiye ku buzima bwe bwite kandi ayo mahitamo ntiyigeze ayicuza.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye gukora umuziki uramuhita, aza kuba umwe mu bakobwa bawukoraga bakundwaga na rubanda kurusha abandi.

Yamamariye mu ndirimbo nyinshi zirimo Tukabyine, Siwezi, Mbwira, Nganirira, Inshuti, Beletilida n’izindi.

Ubwo yakoraga alubumu ya nyuma mu mwaka wa 2012, nibwo yatangaje ko ibyo gukora umuziki abivuyemo, hakaba hari nyuma y’igitaramo yakoreye mu imurikagurisha rya Gikondo Expo Grounds ry’uwo mwaka.

Mu kiganiro yahaye bagenzi bacu ba IGIHE, Miss Jojo yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo guhagarika umuziki nzi neza icyo nkora. Numvaga ngeze ku ntego nari nihaye nkiri mu muziki. N’igitaramo cya nyuma nakoreye muri Expo Grounds nari nzi ko ari cyo cya nyuma, ni yo mpamvu nashyizemo imbaraga zanjye zose kugira ngo nsige umurage mwiza.”

Yemeza ko umuziki yawukoze kinyamwuga, awukora neza kugeza awusezeyeho mu mahoro, ntawe yanduranyijeho.

Nk’umuntu usanzwe warize, Uwineza Josiane Miss Jojo yavuye mu muziki akomereza mu bindi bimubeshejeho n’umuryango we.

Ati: “Natangiye ibikorwa bitandukanye birimo gushinga umuryango utegamiye kuri Leta ufasha urubyiruko kwiteza imbere. Kubera ko nari narize, nifuzaga no gukora akazi gasanzwe.”

Avuga ko ubusanzwe iyo umuhanzi,  nta kintu kimufasha kuguma ahantu aciye bugufi, imbuga nkoranyambaga n’ubwamamare bishobora kumuyobya.

Miss Jojo yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2007 nyuma yo guhembwa nk’umuhanzikazi mwiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu 2008 yanegukanye igihembo cya Pearl of Africa Music Award nk’umuhanzikazi mwiza w’u Rwanda, bituma umuziki nyarwanda urushaho kumenyekana mu karere.

Yashyize hanze album ye ya mbere Genesis mu 2008, akurikizaho Woman mu 2012, ari na yo yabaye album ye ya nyuma mbere yo guhagarika umuziki.

Yahisemo gushyira imbaraga mu mushinga witwa Igikari Holiday Camp.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *