Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda busaba Leta kurushaho guha umuturage uruhare mu gutanga ibitekerezo bishingirwaho mu gutegura ingengo y’imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango uharanira uburenganzira bwa mu binyuze mu kurwanya akarengane na ruswa Appolinaire Mupiganyi avuga Leta nikora ibyo isabwa, bizatuma igera ku gipimo cya 61% cyo ku rwego mpuzamahanga kerekana ko za Leta zifite ibyo bise ‘budget ifunguye’.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga ureba uko ibihugu biha abaturage uruhare mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari bwiswe The Open Budget Survey bw’ikigo International Budget Partnership bwerekanye ko nubwo igihugu kitaragera kuri ririya janisha, cyateye intambwe ya 5% kigeza kuri 55% mu myaka ibiri kuko mu mwaka wa 2023 cyari kuri 50%.
Ndetse ibi byarushyize ku mwanya wa kabiri mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika aho ruherereye.
Mupiganyi ati: “Ni uburyo bw’ubusesenguzi iki kigo mpuzamahanga gikora mu bihugu bitandukanye hagamijwe kureba uko ingengo y’imari igezwa ku baturage. Nk’uko mwabibonye rero, hari intambwe igihugu cyacu cyateye.”
Iyo ntambwe avuga, yerekanywe n’ibiri muri icyo cyegeranyo cyamuritswe ku nshuro ya 10 kikaba gisanzwe gikorwa buri myaka ibiri.
Mu gukora icyo cyegeranyo, harebwa uruhare abaturage bagira mu igenamigambi ry’igihugu, bakareba uburyo amakuru y’ingengo y’imari ashyirwa ahagaragara ngo agere ku banyamakuru n’abashakashatsi nabo bayageze ku baturage.
Hanarebwa kandi uko hakozwe igenzurwa ry’uburyo iyo ngengo y’imari yashyizwe mu bikorwa bikozwe n’inzego zirimo na PAC (Public Accounts Committee) cyangwa umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’u Rwanda.
Mupiganyi avuga ko uruhare rw’Abanyarwanda mu gushyiraho ingengo y’imari rukiri ‘hasi cyane’.
Ati: “Uruhare rw’umuturage mu gutegura ingengo y’imari, mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no mu kugenzura niba yarakoreshejwe neza, ruri hasi cyane, bityo aramutse yongererewe uruhare abigiramo byazamura amanota y’u Rwanda.”
Hagati aho, 89% ni amanota yahawe ibikorwa by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta bikozwe n’abakoze ubushakashatsi twavuze haruguru.
Inteko ishinga amategeko yo yahawe amanota 47% bikaba bivuze ko idaha abaturage uruhare rukwiye mu kugena uko ingengo y’imari y’igihugu cyabo ikorwa.
Ikindi kidindiza izamuka ry’ayo manota ni ukudaha abanyamakuru uruhare runini mu gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari.
Kuba Leta ivuga ko umuturage akwiye kuba ku isonga bigomba kugaragarira mu byiciro byose by’imiyoborere harimo no mu kugena iby’ingengo y’imari izagena iterambere ry’igihugu cyabo.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse guha abayobozi mu nzego zose harimo n’abo mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere yabibukije ko gukorera abaturage ari nshingano yabo iruta izindi.
Yababwiye ko niba badashoboye gukora mu nyungu za rubanda, bashatse bava mu nshingano hakaza ababishoboye.
Abagize Inteko ishinga amategeko nabo bakwiye kumva gahunda ya Perezida wa Repubulika mu nyungu z’abaturage.

