No Mu Nyama, Amagi N’Amata Hasuzumwe Ubuziranenge

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Aborozi bemeza ko nk’uko biri kugenda mu kuzamura ubuziranenge bw’inzoga, no mu bikomoka ku matungo n’aho hakenewe uwo muhati.

Babivugiye mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane italiki 13, Kanama(8),2026, cyo guha abakora mu mabagiro ibikoresho bigenzura niba nta binyabutabire amatungo yagaburiwe byasigaye mu nyama zayo.

Umworozi w’ingurube wabigize umwuga Jean Claude Shirimpumu avuga ko iyo ari inkunga nziza mu rwego rwo kunoza ubuziranenge bw’ibyo Abanyarwanda barya.

Ati: “Ni inkunga nziza kuko bifasha mu kureba niba Abanyarwanda badafata amafunguro ahumanye ”

Gusa asanga ubuziranenge bw’inyama bukwiye gutangirira mu kiraro.

Ibyo amatungo agaburirwa, ibyo anywa, aho aryama, imiti n’intanga aterwa n’uko abashinzwe kuyitaho bita ku isuku yabo biri mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ku ikubitiro nk’uko abivuga.

Bizagerwaho binyuze mu kwigisha aborozi uko ibyo byose bikorwa, bakubakirwa ubushobozi mu myumvire n’imigirire mu mwuga wabo.

Shirimpumu ati: “Kuba hari ibiryo bike by’amatungo bituma aborozi bishakira ibinyabutabire bakabiha amatungo ngo akunde ahage, bikazagira ingaruka ku buzima bw’ayo matungo kandi ari yo abaturage bazarya.”

Avuga ko bimwe mubyo aborozi bakoresha batubura mu buryo bubi ibiribwa by’amatungo ari imyunyungugu babishyiramo kandi bigira ingaruka ku mikurire yayo no ku nyama, amagi n’amata.

Iyo umworozi atazi ingano y’umunyu ujya mu biryo by’itungo bishobora gutuma ashyiramo mwinshi ukazumvikana mu nyama, amagi cyangwa amata, ibi kandi ni ingenzi mubitanga intungamubiri abantu muri rusange n’abana by’umwihariko bakenera.

Ikindi aborozi bavuga ko gikwiye kwitonderwa ni ubwoko cyangwa ingano y’imiti iterwa amatungo.

Kubera ubumenyi buke, hari abaha itungo imiti mike cyangwa myinshi, hakiyongeraho n’abivurira amatungo kandi bitemewe.

Guhana amakuru n’ubumenyi biri mu byafasha gukumira iyo migirire, kandi nk’uko Jean Claude Shirimpumu abivuga, ubufatanye bwa Leta, abikorera, abaterankunga n’abandi bugomba kwimakazwa.

Aborozi b’umwuga bagaya kandi ko hari aborozi benshi bacyorora mu buryo bwa gakondo, bahitamo kugurisha amatungo ari uko arwaye, ikintu gishyira mu kaga ubuzima bw’abazayarya.

Hari ababona itungo rishobora kuzabapfiraho bagahitamo kurijyana ku isoko.

Uretse amatungo arwaye, hari n’abayagurisha kuko ashaje, nta musaruro akibaha, kandi iyo ashaje n’umusaruro wayo w’inyama, amata n’amagi nawo uratuba.

Amatungo yavunitse nayo barayagurisha kugira ngo abavire aho, atazaremba akabapfira mu maso.

Ibyo byose bituma ubwiza bw’inyama Abanyarwanda barya bukemangwa.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’abikorera ku giti cyabo bakora ubworozi Jean Claude Shirimpumu asanga kugira ngo ibyo bicike cyangwa bigabanuke mu buryo bufatika, aborozi bakwiye korora amatungo atanga inyama gusa.

Ati: “Hororwe ibimasa bitanga inyama, hororwe inkoko z’inyama, hororwe ingurube zitanga inyama…nibwo twazashobora guhangana n’iki kibazo.”

Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi, RICA, ku bufatanye na TradeMark Africa binyuze muri gahunda ya VIBE, yahaye abakora mu bigo bitunganya inyama ibikoresho 350 byo gupima niba mu nyama nta bisigazwa by’ibinyabutabire bita antibiyotike bizirimo.

Ni mu muhati wo gutuma izo nyama zigera ku baturage zidahumanye, ibyo bikoresho bikaba bifite agaciro ka miliyoni Frw 70.

Ababitanze bavuga ko bizafasha kumenya mu buryo bwihuse ibisigazwa bya antibiyotike biri mu nyama, bityo bikarinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiribwa bihumanye ndetse bigafasha kurushaho kurengera ubuzima n’inyungu z’abaguzi.

Politiki y’ubworozi ivuga ko inyama z’ingurube n’iz’inkoko ari zo zigomba gushyirwamo imbaraga ngo zizahe abaturage poroteyine umubiri wabo ukeneye.

Binyuze ku bufatanye na Brazil, u Rwanda rufite gahunda yo korora ibimasa bitanga inyama binyuze mu mushinga wa Gako Beef Project wo mu Bugesera.

Intego ni ukubona inyama nyinshi, nziza kandi zitekanye, kuva ku itungo ritarabagwa kugeza ku muguzi.

Leta kandi ishaka guteza imbere urwego rw’inyama kugira ngo rube urwego rw’ubucuruzi rushobora guhangana ku isoko ry’u Rwanda, akarere ndetse n’amahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *