Abatuye Imidugudu ibiri ya Muko na Cyagara mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi baherutse gusabwa n’Ubuyobozi bw’Akarere kwimuka hakiri kare ngo umusozi uri hafi y’aho batuye utazabagwira.
Babwiwe ko bagomba kwimuka mbere y’uko Nzeri(9) igera kugera kuko imvura nigwa uwo musozi ugasoma, uzahirima ukabahitana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buyobowe na Phanuel Sindayiheba nibwo bwabasabye kugira vuba na bwangu bagakiza amagara yabo inzira zikigendwa.
Icyakora, abo baturage bavuga ko kwimuka batabyanze ariko ko ntaho bafite bazerekeza, bamwe bakemeza ko nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu bafite ngo bazazituranemo n’imiryango yabo.
Hari umubyeyi wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ubwo bari bari mu nama yatumijwe n’ubuyobozi bwa Rusizi, babwiwe ko hafi y’aho batuye hari umusozi udakomeye wajemo ibyo bita ‘amaninda’ kandi ko bidatinze ushobora kuzahirima.
Uwo mugore ati: “Turi mu nama, twabajije Meya atubwira ko hari amaninda ari gusatira umusozi bityo ko wazatubirindukaho.”
Yemeza ko kwimuka ugahunga iyo kabutindi ari ibintu bikwiye, gusa ikibazo ari ukumenya aho wakwimukira.
Kuba afite abana barindwi biri mu bimuhangayikisha cyane, akibaza aho bazerekeza.
Mukabahizi Zaina wo mu Mudugudu wa Muko ufite abana batanu n’abandi arera, yavuze ko mu kwezi gutaha atazi aho azerekeza n’umuryango we.
Ati “Mfite abana batanu n’abandi ndera. Baratubwiye ngo tugomba kwimuka bitarenze tariki ya mbere y’ukwezi kwa cyenda. Leta ni umubyeyi ariko batuvane aho dutuye bafite aho batujyana.”
Mbarushimana Anastase, umuturage wo mu Mudugudu wa Muko, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, yavuze ko kwimuka ahantu wari usanzwe umenyereye ari ikintu kigora umuntu kucyakira.
Ati “Batubwiye kwimuka ngo umusozi utazatugwira. Kugeza ubu ntabwo turabyakira. Leta niyo idushinzwe ntabwo tubananiza ariko nitwimure irebe aho idutuza.”
Ikindi bibaza ni ukumenya impamvu bagiye kwimurwa nta ngurane.
Barasaba ubuyobozi ko bwabimura bubahaye ingurane z’ibyo bari batunze, ngo niba bidakozwe byasaba ko basobanurirwa neza, bakerekwa aho bajya gutura bakanafashwa kubona inzu zo kubamo.
Ahanini abenshi muri abo baturage basanganywe amikoro make, atatuma biyubakira inzu zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine yabwiye itangazamakuru ko gutuza abaturage ahantu heza ari inshingano z’ubuyobozi.
Ati “Ni inshingano zacu, aho gutuzwa hagomba kuboneka. Turareba aho tubatuza by’agateganyo mu gihe tugishaka aho bazatuzwa mu gihe kirambye.”
Umurenge wa Bugarama ni umwe muri 18 y’Akarere ka Rusizi. Ukora ku Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abaturage bawo ahanini batunzwe no guhinga no korora.
Umuceri nicyo gihingwa bibandaho mu buhinzi kuko nacyo gikunda kuhera.
Guturana na DRC n’u Burundi bituma bakorana n’abatuye ibi bihugu ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

