Abana Ba Rihanna Batemberejwe Ku Ivuko

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Rihanna n'abana mu birwa bya Barbados

Umuhanzi Robyn Rihanna Fenty, uzwi cyane ku izina Rihanna yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’abana be ubwo yabajyanaga gusura agace yakuriyemo mu kirwa cya Barbados.

Yajyanye RZA w’imyaka ine, Riot w’imyaka itatu na Rocki w’amezi 10 mu gace ka Westbury, ari naho yakuriye.

Rihanna yavuze ko kwibuka ibihe yagiriye muri aka gace ari byo byatumye yifuza kuhajyana abana be.

Rihanna asanzwe aririmba akanandika izo ndirimbo, akaba na rwiyemezamirimo washinze ikigo gucuruza amavuta y’ubwiza.

Yavutse kuwa 20 Gashyantare(2) 1988, i Saint Michael, Barbados.

Yamenyekanye cyane mu muziki kuva mu myaka ya 2000, afite indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga nka “Umbrella,” “Diamonds,” “We Found Love,” “Work” n’izindi.

Yashinze Fenty Beauty, ikirango cy’ubwiza cyamenyekanye cyane kubera kwita ku bantu bafite amabara n’imiterere y’uruhu bitandukanye.

Afite kandi Savage X Fenty, ikirango cy’imyenda y’imbere y’abagore.

Mu mwaka wa 2018, yagizwe Ambasaderi w’Uburezi, Ubukerarugendo n’Ubucuruzi muri Barbados, ndetse akomeza kugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza.

Umuryango we w’ubugiraneza, Clara Lionel Foundation, ushyigikira cyane uburezi n’amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Ni umwe mu bagore bakomeye mu bucuruzi bw’imyidagaduro n’ubwiza, kandi afite n’uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza ku rwego mpuzamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *