47 Barahatanira Umwanya Mu Nteko Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje urutonde rw’abakandida 47 bemejwe by’agateganyo mu matora yo gusimbura Venuste Icyizanye awari Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko uherutse kwegura.

Kuri uyu wa Mbere nibwo utwo rutonde rwatangajwe, abaruriho bakaba bashaka gusimbura Venuste Icyimpaye uherutse kwegura.

Kuri urwo rutonde, hariho kandidatire zakiriwe zose hamwe 59 harimo izemejwe by’agateganyo n’izitemejwe.

Muri zo 12 ntibemerewe kuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasanze abazitanze batujuje ibisabwa.

Ibi bivuze ko kugeza ubu abafatwa nk’abemerewe guhatanira uyu mwanya ari 47.

Nyuma y’ibyo hazakurikiraho gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe, bikazaba itariki 25 Kanama(8) 2026, amatora yo akazaba tariki 02, Nzeri(9) 2026.

Inteko itora Umudepite uhagarariye urubyiruko igizwe na Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu na Komite yo ku rwego rwa buri Karere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *