Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda avuga ko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwahuje imbaraga na FDLR n’indi mitwe yayogoje Uburasirazuba bwa DRC irimo na ADF.
Minisitiri Nduhungirehe yaraye abivugiye mu biganiro byabereye ku cyicaro cya UN kiri i New York muri Amerika.
Intego y’ibyo biganiro yari iyo kurebera hamwe uko Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakubakirwa ubushobozi mu guhangana n’iterabwoba.
Muri iki gice cy’uyu Mugabane hamaze iminsi havugwa ubwiyongere bw’imitwe ikora iterabwoba.
Mu mwaka wa 2017 muri Mozambique hadutse umutwe w’iterabwoba wafashe igice kinini ya Cabo Delgado, imwe mu ntara nini z’iki gihugu.
Mu kiganiro cye, Nduhungirehe yagaragaje ko abakora iterabwoba bitwikira ibibazo by’imiyoborere idakomeye, ubukene, ubusumbane n’amakimbirane ari ahantu runaka.
Yavuze ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba kubera imitwe irimo ADF na FDLR.
Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo irenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba bikorwa na ADF, Nyatura na FDLR ahubwo ikita M23 umutwe w’iterabwoba.
Yabwiye abandi badipolomate ati:“ Birababaje kubona Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba ahubwo ikita M23 iri kurwana no kurengera Abanye-Congo bahozwa ku nkeke, bicwa bakorerwa ivangura n’ibindi bibi, ko ari umutwe w’iterabwoba”.
Yibaza aho bitangirira naho birangirira iyo abantu bavuga ko aba n’aba ari bo bakora iterabwoba, abandi ntibarikore.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yunzemo ati: “Ese ibikorwa by’iterabwoba muri RDC bibonwa gute? Ese kurinda abaturage ba Congo ni byo bifatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba cyangwa ni ibikorwa byo guheza no kwica abasivili b’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC birimo n’ibyo kubatwikira nk’ibyabaye mu Ukwakira 2023?”
Yunzemo ko u Rwanda rufasha amahanga guhangana n’iterabwoba haba muri Sahel muri Mozambique n’ahandi.
Yibukije ko mu mwaka wa 2018, rwifatanyije n’abo mu gace ka Sahel rutanga miliyoni $ 1 yo gufasha ingabo z’ibihugu bitanu byo muri ako gace zari zibumbiye muri ‘G5 Sahel Joint Force’ hagamijwe kurwanya iterabwoba.
Kuri we, ibyo ni uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga umutekano no guhangana n’iterabwoba hirya no hino muri Afurika aho rubisabwe.