Urukiko rwanzuye ko igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’abandi bantu batandatu bakomeye muri iki gihugu bagomba kwishyura miliyoni £34.5 bakayaha ikinyamakuru Daily Mail nyuma yo kukirega ko cyabinjiriye mu buzima kandi bakibeshyera.
Ibikomerezwa bivugwa muri iyi nkuru, byari byareze Daily Mail ko yanditse inkuru yinjiraga mu buzima bwabyo bwite, urubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru rw’ubwami bw’u Bwongereza, rwanzura ko ibyo birego nta shingiro ryabyo.
Abo barindwi, barimo na Sir Elton John na Liz Hurley, bagomba kubanza kwishyura miliyoni £9.54 ku kigo gihurije hamwe ibyo binyamakuru kitwa Associated Newspapers Limited (ANL), akaba yishyuwe bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Umucamanza yavuze ko uru ari urubanza rudasanzwe aho abaregaga bagomba kwishyura amafaranga arenze cyane ayo bari barumvikanyeho mbere y’uko urubanza rutangira.
Yanenze uburyo batanze ibirego byabo, avuga ko bwari “buciririts ku rwego rwo hejuru cyane.”
Ku itariki ya 7 Nyakanga(7), Umucamanza Nicklin yanze ibirego by’uko ANL yakusanyije amakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo ANL yari yarahakanye na mbere hose.
Igikomangomo Harry nabo bareganwa bagomba kuba bajuriye bitarenze itariki ya 2 Ukwakira(10), 2026.
Abandi barega ni Sir Elton John n’umugabo we David Furnish(Elton abana n’uwo bahuje igitsina), uwahoze ari umuyobozi wungirije w’ishyaka Liberal Democrats Sir Simon Hughes, umurwanashyaka uharanira ubutabera bushingiye ku moko Baroness Lawrence, ndetse n’abakinnyi ba filime Sadie Frost na Liz Hurley.
Ubwishingizi bwabo bwo mu nkiko bushobora kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni £16.2 y’amafaranga ikigo ANL cyakoresheje mu rubanza cyarezwemo abakireze bakaza gutsindwa.
Ariko icyemezo cyafashwe ku wa Gatanu giha Daily Mail uburenganzira bwo kwishyuza andi miliyoni £34.5 cyatanze kiregura mu gihe cyose urubanza rwamaze.
Umucamanza Nicklin yagize ati: “Mbona ko gusaba amafaranga y’impozamarira arenga miliyoni £34 ari menshi cyane kandi bigatera impungenge zikomeye ku bijyanye no kumenya niba amafaranga yose Associated yasabye koko yarakoreshejwe mu buryo bwumvikana kandi niba ingano yayo ikwiye.”
Ariko yongeyeho ko yahisemo kutashyiraho umupaka ntarengwa ku mafaranga asabwa, kuko byari “kuba ari icyemezo rusange cyane, gishobora gutera akarengane kandi kikanengwa ko cyafashwe mu buryo butagira umurongo usobanutse.”
Umucamanza kandi yategetse ko amafaranga ikigo ANL cyakoresheje agomba kubarwa hashingiwe ku buryo busanzwe bukurikizwa mu gutanga impozamarira, uburyo bushobora gutuma umwanditsi w’ikinyamakuru yishyurwa igice kinini cy’amafaranga yakoresheje, usibye ahagaragara ko hari ibyemezo byari byarafashwe mbere.
Yavuze kandi ko byari “bitangaje” kuba “nta kirego na kimwe cy’ibikorwa bikomeye bibi” muri byo byari byaravanyweho ku bushake n’aba barega barindwi.
Ati: “Ibyo bifite icyo bivuze. Ibirego bikomeye by’ibyaha cyangwa imyitwarire mibi ikabije ntibigomba kurenzwa amaso muri urwo rwego, nto ababireze birengagize kureba niba ntacyo babihinduraho.”
Yongeyeho ati: “Iyo uruhande rutagishyigikiye ikirego nk’icyo, cyangwa rutagifite ibimenyetso bifatika byo kugishyigikira, icyo kirego kigomba kuvugwa ku mugaragaro ko kivanyweho.”
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, umwanditsi w’ikinyamakuru yavuze ko icyemezo cy’umucamanza ari “kunenga bikomeye cyane igeragezwa ryo gusenya ikinyamakuru n’icyubahiro cy’abanyamakuru, abanditsi n’abayobozi bacyo.”
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike gusa Harry n’umugore we Meghan batangaje ko bashaka gusubira iwabo mu Bwongereza nyuma y’imyaka myinshi baba muri Amerika.
Mu gihe cy’urubanza, abantu benshi batanze ubuhamya, barimo Prince Harry n’abandi barega, ndetse Harry yavuye muri Amerika ajya mu rukiko ku giti cye.
Abanyamakuru n’abayobozi benshi bakiri mu kazi cyangwa bahoze bakorera Associated Newspapers na bo batanze ubuhamya, bahakana ko haba harabaye ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Sir Simon Hughes yabwiye BBC ko “yababajwe” n’icyemezo cy’urukiko.
Ati: “Ubu ndi gufata igihe gikenewe kugira ngo nsuzume icyemezo cy’urubanza ubwacyo ndetse n’icyemezo ku mafaranga amategeko ateganya ko agomba kwishyurwa, ndetse ndebe niba nakomeza kujuririra kimwe muri ibyo byemezo cyangwa byombi.”
Mu itangazo ryabo bahuriyemo nyuma y’icyemezo cy’umucamanza cyafashwe mu kwezi gushize, Harry na Lawrence, wabaye umuntu uzwi cyane nyuma y’uko umuhungu we Stephen yicwa mu 1993, bagize bati: “Twaje mu rukiko dushaka ubutabera no kubazwa inshingano. Ariko nta na kimwe twahawe.”
Bongeraho bati: “Ni ugupfuka ukuri ku buryo bugaragara kandi bwuzuye, nubwo ku bw’amahirwe atari ibintu byadutunguye cyane.”
Hatangiye ibiganiro bigoye ku bijyanye n’amafaranga y’urubanza
Mu rubanza rw’imbonezamubano nk’uru, ihame risanzwe mu by’amategeko ni uko uruhande rutsinzwe rugomba gusubiza urundi ruhande amafaranga yategetswe n’urukiko.
Uruhande rutsinzwe na rwo rugomba kwishyura amafaranga yarwo.
Akenshi ayo mafaranga aba yarumvikanyweho kandi agashyirirwaho umupaka mbere y’uko urubanza rutangira.
Ikigo ANL cyari cyasabye kwishyurwa mbere amafaranga arenga miliyoni £9.9 mu gihe hagitegerejwe izindi nama zizagena mu buryo burambuye amafaranga y’amategeko yagombaga kwishyurwa.
Nyuma yo gutsinda urubanza ni bwo byagaragaye ko iki kigo cyari cyarakoresheje amafaranga menshi cyane kurenza miliyoni £16 yari yarumvikanyweho mbere.
Colin Campbell, wahoze ari umucamanza w’inzobere mu kugena amafaranga y’imanza ubu akaba akorera ikigo cy’amategeko Kain Knight, yavuze ko ubwinshi bw’ayo mafaranga arenze ku byari byateganyijwe busobanuye ko urugamba rutararangira.
Yagize ati: “Iki cyemezo ni intsinzi ikomeye kuri Associated Newspapers.”
Yavuze ko bivuze ko umwanditsi w’ikinyamakuru atakiboshywe n’ingengo y’amafaranga y’urubanza yari yaremejwe mbere n’umucamanza Nicklin.
Yongeyeho ko ikigaragara cyane ari uko ibyo byemejwe nubwo umucamanza yari yagaragaje ko nta muntu n’umwe mu barega wigeze abeshya mu buhamya bwe.
Ariko kandi yavuze ko ibyo bitavuze ko Associated Newspapers yamaze gutsinda burundu.
Kuri we, ibintu ntibirarangira kuko n’ubutabera bwavuze ko amafaranga yatswe nk’indishyi ari ‘menshi cyane.’
Avuga ko ibi bishobora kuzagira uruhare runini mu rubanza igihe umwanditsi w’ikinyamakuru azaba ageze ku cyiciro cyo gusaba ko ayo mafaranga yose yishyurwa.

