Impaka hagati y’ikigo cyakira abashyitsi cya Lakeside View Lounge and Restaurant na Saga Bay byombi by’ i Rubavu zarenze kuba amakimbirane asanzwe hagati y’umupangayi n’ukodesha.
Ubucukumbuzi bwa Taarifa Rwanda bugeze aho bubona ko izi mpaka ziri kuzamura ibibazo birimo na ruswa ikekwa mu nzego zifite aho zihuriye n’idosiye ivugwa aha.
Ahanini, gukeka ruswa muri iki kibazo bishingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ku bantu babiri barebwa n’ikibazo kimwe ariko bigakorwa mu buryo buhengamira ku gice kimwe cy’umunzani w’ubutabera.
Ibi bituma hibazwa niba inzego za Leta (ubuyobozi bw’ibanze, umutekano n’ubutabera) zikorera muri Rubavu cyangwa zifite aho zihuriye n’iyi dosiye zifite ubushobozi bwo gukora zigenga mu gihe ziri gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya ku bantu babiri bafite ibyo batumvikanaho.
Ingingo ikomeye muri iki kibazo ni iy’uko hari umushoramari ukomoka muri Eritrea witwa Awtseana Welday Abraham, uvuga ko yashoye $ 350,000 nyuma yo gusinyana na Eugène Sibomana amasezerano y’ubukode bw’ubucuruzi y’imyaka 10 yo guhera muri Mutarama(1) 2024, akazarangira mu mwaka wa 2034.
Uwo mushoramari avuga ko yishyuye ‘avanse’ y’ubukode bw’imyaka 10 bw’ahaparikwa imodoka kandi ko nyuma y’igihe kivugwa mu masezerano, inyubako zose n’ibyazongeweho, byagombaga kuzasigarana na nyiribukode, ari we Sibomana.
Nyuma yo kwakira amafaranga y’avanse y’ubukode bw’imyaka 10, Sibomana avugwa ko ‘yaciye ruhinga nyuma’ agurisha uwo mutungo ku bandi mu gihe amasezerano y’ubukode bwa Abraham yari atararangira.
Ibyakurikiyeho ni uruhererekane rw’ibintu biteye impungenge kandi bisaba iperereza risesuye.
Ubu hari impungenge zikomeye ku myitwarire ya Sibomana no kumenya niba ruswa, ububasha cyangwa umubano ufifitse byaragize uruhare mu byabaye mbere cyangwa nyuma y’igurishwa ry’umutungo.
Aya makenga ntabwo ari umwanzuro w’urukiko w’uko uyu cyangwa uriya yaba yarakoze icyaha, oya!
Ni ikintu abazi iyi dosiye bakwiye gusuzumana ubushishozi ntibabirenze amaso.
Sibomana yabwiye iki abaguzi bashya yagurishije bimwe mu bigize amasezerano yari yaragiranye na Abraham ku bijyanye n’amasezerano y’ubukode yari asanzweho, ni ukuvuga ayo yari yaragiranye n’umuntu wamwishyuye mu bukode bwavuzwe haruguru?
Kuki bigaragara ko hashingiwe ku ibaruwa yo gusesa amasezerano, itari yarasinywe?
Kuki yakomeje kwakira amafaranga y’ubukode niba koko ubukode bwari bwaraseshejwe? Ni nde wari uzi ibi bintu, yabimenye ate kandi hari ryari?
Ikirenze byose ni ukwibaza niba Sibomana yaba yakingiwe ikibaba, agahabwa uburinzi by’uburyo runaka butari buhabwe ubonetse wese.
Iki kibazo kirushaho gutera impungenge iyo umuntu asuzumye ibivugwa ko byabereye hafi ya Lakeside View.
Bivugwa ko abapolisi boherejwe inshuro nyinshi kuri Lakeside View.
Nk’uko amakuru Taarifa Rwanda yahawe na nyiri aha hantu abivuga, hari iminsi iki kigo cyategekwaga guhagarika imyidagaduro guhera saa moya z’umugoroba, mu gihe bivugwa ko ikigo bahanganye kandi baturanye cya Saga Bay kitigeze gishyirirwaho ayo mabwiriza mu buryo nk’ubwo.
Niba ibyo byanditswe kandi bikagaragazwa neza ko ari ukuri ntakuka, itandukaniro ry’iryo shyirwa mu bikorwa ry’amategeko risaba ibisobanuro.
Kuki abapolisi bagaragara kenshi ahantu hamwe ariko ntibagaragare ku kigo gihana imbibi na ho?
Ni nde wabitanzeho ayo mabwiriza?
Ni ibihe byaha cyangwa amakosa yari yagaragajwe ko icyo kigo cyakoze?
Ese ibyo bigo byombi byashyiriweho amabwiriza amwe mu buryo bumwe?
Ibi byabereye imbere y’abakiliya, abaturage n’abandi bacuruzi. Gushyira mu bikorwa amategeko mu buryo bubogamye—cyangwa se no kuba abaturage bashobora kubona ko hari impamvu zumvikana zo gukeka ko habayeho kubogama—ni ikibazo gikomeye ku buryo inzego zibifitiye ububasha zigomba kugisuzuma vuba kandi zitonze.
Ubuyobozi bwa Rubavu hari icyo bugomba kubazwa
Bivugwa ko Meya wa Rubavu Prosper Mulindwa yagejejweho iki kibazo inshuro nyinshi, ariko umuhati wa Taarifa Rwanda wo kugira ngo agire icyo asobanura mu buryo buhamye kuri iyo dosiye ntacyo urageraho kubera icyo wakeka ko ari ukubirenza amaso.
Icyakora, ntiyari akwiye kwirengagiza ibibazo mu gihe hari amakimbirane akomeye y’ishoramari arimo ibirego by’uko inzego zaba zarafashe uruhande, kandi ibyo bikabera mu karere ayoboye.
Ese yaba hari abo ahishira, akarenganya abandi?
Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda (PSF) na rwo ntirwatumye abantu bagira icyizere gihagije ku mikemukire y’iki kibazo.
Mu kugira inama Abraham yo kugirana amasezerano mashya y’ubukode n’uwo bakodesheje mbere, ariko igasaba ko Sibomana ajyanwa mu nkiko, PSF yigaragaje nk’aho yamaze kwemera ibisobanuro by’umwe mu barebwa n’ayo masezerano kandi mu by’ukuri ishingiro ry’ubwo bwumvikane buke ari iyubahizwa ry’amasezerano yemejwe mbere ntagire andi ayasimbura.
Byongeye kandi, PSF yakuye Abraham mu itsinda ryayo rya WhatsApp, aho gushaka igisubizo kibereye impande zombi!
PSF ikwiye gusobanura ibyo ivugwaho byo kubogama.
Iki kibazo ubu gisaba kwitabwaho kurenze urwego rwa Rubavu na RDB cyangwa izindi nzego bireba.
RDB, MINICOM ndetse, aho ibirego bisaba iperereza, n’izindi nzego zibifitiye ububasha mu iperereza no kugenzura, zikwiye gusuzuma ibyabaye—atari mu rwego rwo gusimbura inkiko, ahubwo mu rwego rwo kureba niba ububasha bwa Leta, ingufu z’abantu ku giti cyabo, ruswa cyangwa ivangura mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko byaragize uruhare mu kubangamira ishoramari ryemewe.
Ibirebwa ni iki kibazo, bifite uburemere bukomeye kurenza abantu ku giti cyabo barebwa n’izo mpaka.
U Rwanda rufite umubare munini w’abacuruzi n’abashoramari bakomoka muri Eritrea, harimo abashoye imari nyinshi mu bucuruzi no mu mitungo itimukanwa.
Muri iyi dosiye, abo muri iki gihugu bari kureba uko mugenzi wabo arenganywa n’inzego za Leta bakabona ko yatereranywe.
Abandi bashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga na bo kandi barabireba.
Ibi bigira cyangwa se bizagira uruhare mu guhindanya isura nziza u Rwanda rumaze igihe rwubaka mu gushishikazira abantu kurushoramo kuko rurengera abashoramari.
Iryo zina ni umutungo w’ubukungu ufite agaciro karenze kure umutungo uwo ari wo wose uri ku nkengero z’ikiyaga.
Ibi ntibikwiye guhindanywa na bamwe mu bayobozi baba barabogamye cyangwa batiteguye guhangana n’ibikorwa bikekwamo ruswa.
Ariko kandi nta muntu ukwiye gufatwa nk’uwahamijwe icyaha atabanje kuburanishwa n’inkiko kandi iri hame rireba na Eugène Sibomana.
Gusa, kubahiriza inzira z’amategeko ntibisobanura guceceka kuko iyo amakuru avugwa aremereye, biba bisaba kuyacukumbura buhoro buhoro.
Ikibazo rero ni ukumenya niba umushoramari w’umunyamahanga ufite amasezerano y’imyaka 10 kandi akaba yarashoye $300,000 birenga yakwitega ko inzego zizamutabara, zikamuha ubutabera mu gihe havutse amakimbirane arimo inyungu nk’uko bivugwa muri iyi dosiye.
RDB na MINICOM bakwiye kugira icyo bikora mbere y’uko iki kibazo kirushaho gukomera.
Ubuyobozi bwa Polisi bukwiye kumenya niba uburyo bwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ku bigo bituranye kandi bitanga serivisi zisa bwarashyizwe mu bikorwa kimwe kandi hubahirijwe amategeko.
Akarere ka Rubavu kagomba gusobanura uburyo kakemuye iki kibazo.
PSF igomba kugaragaza ko ntaho yabogamiye, kandi ibirego n’amakenga bijyanye n’imyitwarire ya Sibomana bigukorerwaho iperereza ryigenga.
Izina u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka mu rwego rwo gukurura no kurengera ishoramari rifite agaciro gakomeye cyane ku buryo ritagomba guhindanywe n’inyungu z’uwo ari we wese.

