Mu ntangiriro za Nzeri(9) 2026 mu Bufaransa hazabera urubanza mu bujurire bwatanzwe n’Umunya Cameroun akaba n’Umufaransa witwa Charles Onana usanzwe ari umwanditsi, ariko ukurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Me Gisagara Richard uri mu itsinda riburanira abarega Onana yabwiye RBA ko yiteze ko ruriya rubanza ruzaba rurimo gutsimbarara kwa Onana, akemeza ko we na bagenzi be biteguye narwo kuzaruburana.
Mu Ukuboza, 2024 urukiko rwari rwahamaje Charles Onana guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe umwanditsi Charles Onana akaba yarareganwaga n’uwamufashije gusohora icyo gitabo.
Yahamijwe icyo cyaha kubera igitabo yasohoye mu 2019 yise “Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise: Quand les archives parlent.”
Undi wahamijwe icyo cyaha ni Damien Sirieix, Umufaransa afise inzu icapa ibitabo yitwa “L’Artilleur”, yamufashije kugisohora. Bose baciriwe amande ari hagati ya 5000 na 9000 by’ama Euros.
Urukiko kandi rwabategetse kwishyura impozamarira y’ibihumbi 11 by’ama Euros agahabwa ababareze.
Mu kiganiro Gisagara yahaye Radiyo Rwanda yavuze ko mu rwego rwo kuyobya uburari, buri gihe Onana mu rukiko azanamo ibyerekeye ibyaha by’intambara byabereye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

