Nyuma yo kwakirwa na Irere Claudette- ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Léontine Uwamariya wanganyije na Isimbi Olla bakaba aba mbere mu gihugu mu cyiciro rusange, yabwiye itangazamakuru ko azaharanira kuba indashyikirwa mu bya mudasobwa.
Mugenzi we Olla we avuga ko ashaka kuzaba umuhanga ukomeye mu gukora imiti, akaba umwe mu bo bita ‘pharmaceutical scientists’.
Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu italiki 21, Kanama(8) nibwo uyu mukobwa yageze i Kigali ari kumwe n’ababyeyi be na basaza be babiri.
Yakiririwe kuri Minisiteri y’uburezi hari Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette n’abandi bayobozi muri iyi Minisiteri harimo n’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe itumanaho Jean Claude Hakeshimana.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Léontine Uwamariya yagize ati: “ Nishimiye kuba narabashije kuba uwa mbere nkagira amanota meza ku rwego rw’igihugu. Nishimye cyane; sinabona uko mbivuga.”
Uyu mukobwa w’i Rusizi mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Mushaka avuga ko nagera mu ishuri rya Rwanda Coding Academy riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira, aziga atiyigishije.
Afite intego yo kuzaba umuhanga muri mudasobwa, uzajya ukora porogaramu zayo ku rwego rwo hejuru.
Meya wa Rusizi Phanuel Sindayiheba yaraye abwiye Taarifa Rwanda ko bishimira ko umwana wo mu Karere kabo yatsinze, avuga ko bigaragaza ko Leta ifata abana kimwe, baba abo mu cyaro cyangwa abo mu mijyi.
Yirinze kwemeza ko hari ishimwe ryihariye bazagenera uwo mwana, avuga ko icy’ingenzi ari ukwishimira ko uwo mwana yitwaye neza mu bizamini agahiga abandi mu gihugu.

