Abagize urugaga nyarwanda rw’abahinga ikawa basaba Leta ko yongera ubushakashatsi ku ikawa, buri gace kakagira ubwoko bwa kawa iberanye nako.
Bavuga kandi ko ubutaka bumaze igihe budakoreshwa bwahabwa abahinzi ba kawa bakabuhinga kuko ngo ubu bamaze kwiyemeza kubushoramo.
Abacuruzi b’ikawa bavuga ko ubusanzwe kugira ngo ikintu cyamamazwe neza bisaba igihe.
Umuyobozi w’urugaga rw’abacuruzi b’ikawa Oreste Baragahorana avuga ko guhera mu mwaka wa 2005 ari bwo hatangijwe urugendo rwo gutoranya ikawa ihiga izindi binyuze mu kitwaga Cup of Excellence.
Icyakora, yishimira ko aho ibintu bigeze, bishimishije.
Ati: “Twatangiye mu mwaka wa 2005 tugenda tuzamura gake gake, haza Cup of Excellence iza guhagarara, ubu ikigaragara ni uko ikawa imaze kutugeza aheza hagaragara.”
Ndetse ngo mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika, ikawa y’u Rwanda iri mu za mbere.
Icyakora ngo hari ibigikenewe ngo ako gaciro kiyongere ariko kagendane n’ubwinshi bwayo.
Kugira ngo ibyo bikunde, hakwiye ubushakashatsi bwo kumenya ibice by’igihugu byeramo ubwoko runaka bw’ikawa, ntusange mu gihugu hose hera ikawa y’ubwoko bumwe.
Ibi ngo byatuma amadolari u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 2025 (yari $88) yiyongera akaba $200 ku kilo kuzamura.
Ibyo kandi kugira ngo bizagerweho ku rwego ruhanitse ni ngombwa ko ibiti byayo bishaje bisazurwa, ikintu ikigo NAEB kimaze imyaka ibiri gitangiye.
Yemeza ko aho ugiye hose usanga ikawa y’u Rwanda izwi kubera uburyohe bwayo.
Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana avuga ko guhemba ikawa yahize izindi bitagendeye ku bwiza(uburemere, ubuhehere n’uburyohe…) gusa ahubwo byari n’umwanya wo gushima umurava, ubwitange, ubudacogora n’ubushobozi bwo guhanga udushya kw’abahinzi, abatunganya ikawa ndetse n’abayohereza mu mahanga.
Amarushanwa abiri ya mbere ya Best of Rwanda Coffee, yatangiye mu mwaka wa 2024, aba intangiriro y’urugendo rukomeye.
Nk’uko Bizimana abivuga, intego yari iyo gushyiraho urubuga mpuzamahanga rwo ku rwego rwo hejuru rushobora kugaragaza ubuziranenge budasanzwe n’ubwiza bw’ikawa yihariye y’u Rwanda, guhemba no gutera akanyabugabo abahinzi b’ikawa no guteza imbere udushya n’ishoramari mu kuzamura ubuziranenge bw’ikawa mu ruhererekane rwose rw’umusaruro.
Ibyavuye muri aya marushanwa byaje bishimishije cyane.
Mu irushanwa rya kabiri, ikawa y’u Rwanda yagurishijwe ku mpuzandengo ya $ 27.2 ku kilo, mu gihe igiciro cyo hejuru cyageze kuri $ 88.1 kuri kilo, kivuye kuri $ 71.8 kuri kilo mu irushanwa rya 2024.
Ibi byatumye amafaranga yinjijwe mu bucuruzi bw’ikawa yiyongera ku buryo bugaragara ugereranyije n’igihe cyari cyabanje.
Ikindi, kandi icy’ingenzi kurushaho nk’uko ubuyobozi bwa NAEB bubivuga, ni ukwiyongera kw’icyizere cy’abaguzi b’ikawa y’u Rwanda.
Ibyo kandi byagaragajwe nuko ikawa nyinshi y’u Rwanda yakomeje guhatanira imyanya myiza mu masoko mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2026, hatanzwe ibyiciro 330 by’ikawa byaturutse mu bigo bitunganya ikawa hirya no hino mu Rwanda.
Muri byo, 147 byageze ku cyiciro cya nyuma cy’isuzuma ry’ibanze.
Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’akanama nkemurampaka k’igihugu, 50 muri byo ni byo byageze ku rwego rwo guhatanira ibihembo mpuzamahanga.
Ibyo byiciro 50 byasuzumwe n’impuguke mpuzamahanga zaturutse mu bice bitandukanye by’isi, maze hatoranywa ikawa 25 z’indashyikirwa.
Claude Bizimana ati: “Ndashaka gushimira byimazeyo abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uru rugendo, cyane cyane abahinzi bacu bakorana umwete, abatunganya ikawa, abayohereza mu mahanga ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu iterambere ry’uru rwego.”
Ikawa yabaye iya mbere ni iya Huye yitwa K-Organics, ikaba ikawa yari yabaye iya mbere no mu mwaka wa 2025.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Telésphore Ndabamenye yashimye umuhati w’abahinzi mu gutuma ikawa y’u Rwanda ikundwa mu mahanga.
Ati: “Ndashima uruhare mwagize muri ibyo byose byatumye ikawa iba nziza kandi kuri buri rwego rwo kuyihinga. Ni nabyo byagaragajwe n’abasogongezi, babikoze ntaho babogamiye.”
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Telésphore Ndabamenye avuga ko intego y’u Rwanda ari ukuba ahantu hemewe mu isi ko hava ikawa nziza kandi nyinshi.
Abazi iby’ikawa bavuga ko iki gihingwa kiri mu bivuna abahinzi mbere yo gutangira kubaha umusaruro.
Ku ncuro ya mbere, ikawa yera nyuma y’inyama ine.
Icyakora imyaka igera ku munani ikurikiraho iba iy’umusaruro ufatika ariko nawo usaba byinshi.
Gutera ikawa ku murongo, kuyisasira, kuyitera umuti, kuyikonda ukayikiza ibyonnyi, kuyisarura (nabyo bisaba imbaraga za benshi), kuyitunda ijyanwa aho yogerezwa, kuyoza neza, kuyanika ikuma neza, kuyigeza ku masoko, kuyisya, kuyipfunyika, kuyishyiraho ibirango, kuyigeza ku baciyuruza, kuyikorera abayinywa(nabwo mu moko no mu buryo bunyuranye) hakiyongeraho n’ibyuma biyikora bitagura munsi ya Miliyoni Frw…byose biri mu bituma ikawa igira agaciro kanini cyane…
Ahantu ihendutse mu Rwanda ni muri Huye n’aho kandi ikawa ya make kurusha izindi ntijya munsi ya Frw 1000 ku gakombe ka mililitiro nke.


