Kabuga Yarashyinguwe

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Kabuga yashinguwe mu gikorwa kitamenywe na benshi harimo n'abo mu muryango we.

Félicien Kabuga uherutse gupfa ataburanishijwe ku ruhare yakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi aherutse gushyingurwa mu ibanga ahitwa Waterloo mu Bubiligi, bikaba byarabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Umunyamakuru ukorera RTFB yakoze inkuru mu mashusho atangaza ko ibyo gushyingura Kabuga byabaye mucyo yise ‘Ibanga rikomeye’.

Aho yashyinguwe ni mu ntera nto uvuye mu Murwa mukuru, Brussels, kuko hari intera itarenze iminota 20 mu modoka yihuta.

Muri ayo mashusho haragira hati:  “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo no mu muryango we hari abatarabimenye ngo baze kumuherekeza. Ndetse nta n’imihango yo kwera cyangwa kwirabura yigeze imukorerwa nk’uko bisanzwe biba ku Banyarwanda bapfushije.”

Icyakora kuri uyu wa Gatatu hari misa yabaye yo ‘kumusabira.’

Ubwo abaje mu misa bahageraga babwiwe ko kumureba ngo bamusezere bwa nyuma bitashoboka kuko yari yarashyinguwe mu minsi yatambutse.

Ababikurikirana bavuga ko abashyinguye Kabuga muri buriya buryo, babikoze banga ko ibye byazamera nk’ibyo musaza wa Kanziga Agatha witwaga Protais Zigiranyirazo wapfiriye mu Bufaransa bukanga ko abushyingurwamo.

Ubutabera bw’iki gihugu bwemezaga ko aramutse ari ho ashyinguwe byatera umwuka mubi hagati ya Kigali na Paris.

Umwanzuro wabaye uw’uko umurambo we utwikwa.

Kabuga yapfuye mu ntangiriro za Gicurasi, 2026 aguye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Hague mu Buholandi.

Urukiko rwari rumaze imyaka itatu rwanzuye ko uburwayi bwe butatuma aburana mu buryo busanzwe, rwemeza kumurekura gusa ntihagira igihugu cyemera kumwakira uretse u Rwanda.

Abo mu muryango we barabyanze kugeza apfuye.

Umubano wa Kabuga na Perezida Habyarimana n’abo mu muryango we bari bagize ikitwaga Akazu watumye arongora umukobwa we kandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo wari umuherwe ukomeye mu Rwanda yavuzweho gutera inkunga Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkiko zamukurikiranagaho uruhare mu gushinga radiyo RTLM yashishikarije Abahutu muri rusange kwanga no kwica Abatutsi  kandi ab’intagondwa muri bo barabikoze hagati y’italiki 07, Mata na 30, Nyakanga, 1994.

Kuba yarapfuye ataburanishijwe ngo akatirwe byasize icyuho mu butabera kuko, nk’uko Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire yabivuze, byatumye abo yagize uruhare rwo kubura ababo batabuhabwa.

Gakwenzire yaboneyeho gusaba ko ubutabera mpuzamahanga bwazakorana abafashije Kabuga kwihisha mu Bufaransa n’ahandi hose bakabikurikiranwaho kuko bagize uruhare mu gutuma uwakekwagaho uruhare rutaziguye muri Jenoside adafatwa hakiri kare ngo aburanishwe.

Kabuga yakomokaga mu cyahoze ari Komini Mukarange muri Perefegitura ya Byumba mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Akaba yaravutse mu mwaka wa 1933.

Kabuga yari yarashakanye na Josephine Mukazitoni babyarana abana 11.

Mbere yo gufatwa kwe, Kabuga yihishe ahantu henshi harimo muri Kenya aho yari yarashinze ikigo cy’ubucuruzi yise Nshikabem Agency.

Nyuma ya Jenoside, yashatse kwaka ubuhungiro mu Buholandi ariko arabwimwa ajya kuba muri Kenya ari naho yashinze kiriya kigo.

Nyuma Amerika yaje gushyiraho igihembo cya miliyoni $5 zo kuzaha uzagira uruhare mu gutuma Kabuga afatwa.

Mu mwaka wa 2008 hari umugabo wafashwe bakeka ko ari we Kabuga ariko biza kumenyekana ko yari umwarimu muri Kaminuza i Nairobi udafite aho ahuriye n’uwashakwaga.

Nyuma y’imyaka 26 aba mu Bufaransa, Félicien Kabuga yaje gufatirwa ahitwa Asnières-sur-Seine mu nkengero za Paris, hari ku italiki 16, Gicurasi, 2020, iyi ikaba ari nayo tariki yapfiriyeho mu kwezi gushize.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *