Mu mwaka wa 2025, umugore umwe muri bane babyaye muri kiriya gihe yabyaye abanje kubagwa, muri bo hari bamwe babazwe babyisabiye abaganga kubera ko bavugaga ko kubyara mu buryo busanzwe bibabaza, kandi bigatuma batinda kubona uruhinja baba bamaze igihe kirekire bategereje bihanganye.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umubare w’abagore babyara muri ubwo buryo ukomeza kwiyongera uko imyaka ihita.
Nk’ubu, mu mwaka wa 2005 abagore babagwaga ngo bashobore kubyara bari 3% by’abagore bose babyaye muri uwo mwaka mu gihe mu mwaka wa 2025 babaye 24%.
Nubwo abaganga hari ubwo basanga umugore agomba kubyara abazwe, hari abagore ubwabo babyisabira abaganga.
Ububabare buterwa no kwikanya kwa nyababyeyi, bikaba igihe cyo kubyara kigeze, bisaba ko nyababyeyi isunika umwana, inkondo y’umura ikaguka, umwana akanyura mu nzira yabugenewe, agasohokera mu gitsina cy’umugore.
Ni igikorwa kimara igihe gito iyo cyagenze neza ariko kibabaza abagore cyane. Iyo nzira y’aho umwana aca avuka ifite ikibazo cyangwa umwana/umubyeyi bikagaragara ko kubyara cyangwa kuvuka mu buryo busanzwe byashyira mu kaga umwe muri bo, muganga abyaza umubyeyi amubaze, ibyo bita C(Cesarean) section.
Ku byerekeye imibare y’uko Abanyarwandakazi bitabira kubyara babazwe, imibare yerekana ko mu mwaka wa 2010 ababigenje batyo bikubye gatatu bagera ku 9%, bavuye kuri 3% bari ho mu myaka itanu yari yahise.
Mu gihe cy’umwaka umwe (2014-2015) iryo janisha ryageze ku 14% naho mu mwaka wa 2019-2020 uyu mubare ugera kuri 17%, mu gihe mu mwaka wa 2025 wari kuri 24%.
Aho Leta itangiriye guhangana na Malaria, igituntu na SIDA n’izindi ndwara zari zarazonze Abanyarwanda, yaboneyeho no kwiyemeza kugabanya mu buryo bushoboka bwose ko hagira umubyeyi upfa ari kubyara cyangwa umwana upfa avuka.
Ni politiki muri iki gihe ikomereje muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ryiswe National Strategies for Transformation 2 igamije ko umubare w’ababyeyi bapfa babyara ugomba kubagabanuka ukagera kuri 60 ku bana 100,000 bavutse ari bazima mu mwaka wa 2029, uvuye ku bana 105 babazwe muri 2024.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko igihe byemejwe na muganga, kubyara ubazwe byatabara umwana, bikanarinda umubyeyi ibyago birimo n’uburwayi bukomeye bita ‘Obstetric fistula.’
Ni uburwayi bubi buterwa n’uko mu gihe umugore yabyaraga habayeho kwangirika kw’umuyoboro usanzwe ucamo umwanda, bigatuma uwo mwanda uca aho utagenewe bigatuma umugore ahora yiyanduza, akagira impumuro mbi mu bandi.
Umwanda ukomeye cyangwa woroshye w’umugore ntuba ugishobora kugenzurwa ngo udasohokera igihe ushakiye.

Nubwo hari uburyo abaganga bita ku babyeyi nk’abo, ku rundi ruhande iki kibazo kibasiye abagore bo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya kuko imibare ya WHO yerekana ko babarirwa hagati ya miliyoni 2.5 kandi buri mwaka biyongeraho abantu 75,000.
Ubushakashatsi bwakozwe na WHO bwerekana ko ku isi hose abagore bose babyara babazwe bangana na 10%, bakabamo n’abo mu bihugu by’Abarabu.
Ingaruka zabyo ni uko abagabo benshi bata abagore babo, abagore bakiheba kandi ubwo burwayi butavurwa neza bukaba bwaba intandaro y’ubundi burushijeho kuba bubi.
Ikindi abahanga b’iri shami bavuga ko baje kubona, ni uko iyo bigeze kuri iryo janisha, burya ngo kubyara ubazwe kuko uba wanga ko ubabara, biba bitagifite ishingiro.
Nta n’aho biba bigihuriye kandi no gutabara abana ngo bataza gupfa bavuka.
Ku byerekeye u Rwanda, Ikigo NISR cyivuga ko mu myaka ibiri ishize yabanjrije ubwo bushakashatsi, abana bavutse ari bazima, abangana na 64% bavutse ari uko ba Nyina babazwe, bikozwe n’ababyaza cyangwa abaforomo.
Abandi bana bangana na 33% bavutse ba Nyina babyajwe na dogiteri naho abana bangana na 1% bavuka bikozwe n’abafasha b’abaforomo.
NISR kivuga ko muri rusange mu myaka ibiri ishize yabanjirije ubushakashatsi, abangana 98% by’abana bavutse ari bazima, babyajwe n’ababifitiye ubumenyi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko kandi ko umubare w’ababyaza babifitiye ubumenyi bwa nyabwo wazamutse, uva kuri 26% mu mwaka wa 2019, ugera kuri 98% mu mwaka wa 2025.
NISR ivuga ko mu bagore bakimara kubyara babazwe, 82% bahitamo kumara hejuru y’iminsi itatu mu bitaro babyariyemo.
Ni mu gihe ababyeyi babyara batabazwe, abangana na 73% baguma mu bitaro babyariyemo munsi y’iminsi itatu.
Abangana na 67% bahitamo kumaramo umunsi umwe cyangwa ibiri, bagahita basezererwa.
Umuyobozi Mukuru muri Minisanté, ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, Dr. Menèlas Nkeshimana yigeze kuvuga ko mu Rwanda ikibazo cy’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara gihangayikishije.
Ati: “ Ni ikibazo cy’ingutu kimaze imyaka, ariko tugomba kugishakira igisubizo uko byagenda kose. Intego yacu ni ugushyira ingufu hamwe ku buryo kugeza mu mwaka wa 2050, twazakumira izi mpfu kuri 50%.”

