Umuhanda Remera-Prince House -Masaka Uzagendaho Miliyari Frw 95

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ubufatanye bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa bugiye gutuma mu Mujyi wa Kigali hubakwa umuhanda wihariye w’ibilometero 10 uzagendaho Miliyari Frw 90.

Umwe uzaba uca hejuru y’undi kandi uri mu byerekezo bine ikazamara imyaka ibiri n’igice wubakwa.

Umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ni umwe mu mihanda y’ingenzi ihuza igice cyo hagati cy’Umujyi wa Kigali n’uduce twa Masaka ndetse n’Intara y’Iburasirazuba.

Iyo urebye amateka yawo, ubona kp umushinga wo kuwubaka no kuwagura watangiye gutegurwa kera mbere y’imirimo iri gutangira muri 2026.

Mu mwaka wa  2019, Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni $42.8, igice cyayo kikaba cyari kigenewe kwagura no kuvugurura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka, ufite hafi km 10.

Icyo gihe wari umuhanda ufite ibyerekezo bibiri, ukaba wari bugire bine.

Mu nyandiko za gahunda z’ingengo y’imari n’imishinga y’imihanda, umushinga wo kuzamura urwego rw’uyu muhanda Prince House–Giporoso–Masaka Road wakomeje kuba umushinga wa Leta.

Muri gahunda ya 2020/2021, hari hamaze gutangwa amakuru ko ibikorwa byawo byari bigeze ku rwego rwo gutegura no gutanga amasoko, ndetse hari igice cy’imirimo cyari cyatangiye.

Kuki uyu muhanda wari ukenewe?

Uyu muhanda ni ingenzi cyane kubera ko uhuza Kigali City Centre, Giporoso, Nyandungu, Masaka, ndetse n’ahagana muri Special Economic Zone.

Guverinoma yavuze ko kuwagura byari bigamije kugabanya umuvundo w’imodoka no koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.

Ikindi ni uko umuhanda wari usanzwe ukoreshwa cyane n’abantu bajya cyangwa bava i Masaka, Kanombe, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ndetse n’ahagana mu Burasirazuba.

Kuki wongeye kuvugururwa muri 2026?

Mu myaka yakurikiyeho, umubare w’ibinyabiziga n’imiturire muri ibyo bice warazamutse, bituma umuhanda wari ufite imirongo ibiri utangira kugira ikibazo cy’ubucucike.

Ni yo mpamvu umushinga waje kuvugururwa no kwagurwa ku rwego runini.

Bari kwagura bagana kuri rond point ya Kisimenti
Igice kigana kuri Zigama CSS cyarafunzwe

Kugeza 30 Kanama(8) 2026, imirimo mishya yo kuwagura yaratangiye ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko izamara amezi 30 ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice.

Hazongerwamo ibyerekezo, habeho Imwe izajya ica hejuru y’indi, inzira zo munsi y’umuhanda, amasangano agezweho, imiyoboro y’amazi, amatara n’ibindi bikorwa remezo.

Umushinga w’ubu kandi ufite inkunga n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse hari ahantu hari guhugurirwa Abanyarwanda ngo bamenye kubaka imihanda imwe ica munsi cyangwa hejuru y’indi ari nako hubakwa ibiraro biyihuza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *