Karongi: Ubuvugizi Bwatumye Uwari Ugiye Kwicwa N’Inzara Atabarwa

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Elidion Habiyaremye wari umaze igihe ashonje kubera kubura kivurira nyuma y’uko SIDA imurembeje, ubu afite akanyamuneza kuko yatabawe.

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri italiki 01, Nzeri(9), nibwo Taarifa Rwanda yatangaje ko uwo mugabo akeneye indyo yuzuye yamufasha kuzanzamuka ngo adakomeza kuremba kubera igituntu.

Abaganga bamusabye kujya anywa amata, inyama, gufata imbuto n’imboga kandi akagira isuku, ibintu atabasha kubona nk’uko yabibwiye iki kinyamakuru.

Umuhungu abereye Sewabo witwa Evode Muhawenimana avuga ko kubera impamvu zikomeye z’uko nta mbaraga afite, uwo mugabo w’imyaka 56 n’ibilo 35 akeneye ubundi bufasha ‘bwihariye’.

Ahagana saa moya zo mu ijoro kuri uyu wa Kabiri italiki 01 Nzeri(9) Meya wa Karongi Gérald Muzungu yabwiye Taarifa Rwanda ko ubu uwo murwayi yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Karambo mu Murenge wa Gitesi ngo yitabweho.

Mu butumwa yaduhaye, handitsemo ko umurwayi yazanywe ku kigo nderabuzima cya Rubengera kugira ngo bamwiteho kandi banamuvure.

Azitabwaho k’ubufatanye bwa Centre de Santé ya Rubengera n’ababikira bemeyeje kumugemurira kuko nta murwaza afite.

Hari n’umushinga wa Caritas witwa Igire Gimbuka ugiye kureba ibyo akeneye by’ibanze bamufasha.

Uyu mugabo asanzwe atuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe, Umudugudu Nyagasozi.

Aribana mu nzu kuko umugore yamutaye, ubu akaba amaze amezi abiri arwaye igituntu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *