Nyaruguru: Haravugwa Abaturage Bazonzwe N’Ikigage Banyoye Muri Nyakanga

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abantu 34 banyoye ikigage mu biroribyabaye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, umwe yahasize ubuzima, kugeza ubu abantu 23 baracyari kwa muganga bivuza ingaruka icyo kinyobwa cyabagizeho.

Mu batuye mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Ruyenzi mu Karere ka Nyaruguru barimo abagera kuri 34 bigeze kunywa ikigage muri Nyakanga(7) 2026 ubu bamwe muri bo bakaba bagihura n’ingaruka zacyo na n’ubu.

Bigaragazwa n’uko kugeza n’ubu hakiri abajya kwivuza kubera iyo mpamvu.

Icyo kigage bakinyweye mu bukwe kandi nyiri ibyo birori yarapfuye.

Ibyo birori byabaye ku itariki 25, Nyakanga, 2026.

Abaturage bo muri Ruheru babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ubu hari abakirwariye mu bitaro bagakeka ko icyo kigage gishobora kuba cyari gihumanye, mu gihe Polisi n’izindi nzego bavuga ko hagikorwa iperereza kuri iki kibazo.

Umwe muri bo ati: “Icyaduteye impungenge ni uko bitabaye ku muntu umwe gusa. Hari abantu benshi banyoye kuri icyo kigage nyuma baza kugira ibibazo bitandukanye. Kuri njye, ibyo bituma nkeka ko hashobora kuba hari ikibazo cyari muri icyo kigage, twe dukeka ko bari bakiroze.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste avuga ko abantu 34 bajyanywe kwa muganga nyuma y’ibi birori.

Kugeza ubu, abantu 23 baracyari kwa muganga mu gihe abandi bakize barataha.

Umuyobozi ati: “Turakeka ko uburwayi bafite bukomoka ku binyobwa banyoye, bikekwa ko bishobora kuba bitari bitunganyijwe neza.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo birori byari byamenyeshejwe inzego bireba, ndetse ababiteguye bakaba bari barasabye uburenganzira bwo kubikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi we avuga ko k’ubufatanye na RIB hari iperereza kuri iki kibazo r ngo hamenyekane imiterere yacyo.

Ati: “Iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane imiterere y’iki kibazo.’’

Polisi isaba abaturage kwirinda, gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ikanabasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’isuku n’umwimerere w’ibinyobwa.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *