Umurebye ntiwamenya ko ari umugabo w’imyaka 56 kuko ubwo aheruka ku munzani yasanze afite ibilo 35.
Uwo ni Elidion Habiyambere utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Ruragwe muri Rubengera, i Karongi.
Ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bujya kumenya ibye, bwabibwiwe n’umuturage wihitiraga amusanga aryamye mu rutoki hafi y’akayira, atanyaganyega.
Uwo muturage wari uvuye guhaha hafi aho, yatubwiye ko akibona uburyo uwo mugabo yananutsemo, yagize impuhwe aramwegera ngo amubaze niba ari uburwayi busanzwe bwamuzahaje cyangwa niba ari inzara.
Undi yamusubije ko asanganywe ubwandu bwa SIDA kandi ko afata imiti y’igituntu.
Ati: “Naramwegereye ambwira ko afata imiti y’igituntu kandi ko afite ubwandu bwa SIDA. Icyamuteye kunanuka bikomeye ni uko ntawe agira umwitaho, inzara ikamufatanya no kunywa iyo miti ikomeye.”
Kubona umugabo w’imyaka 56 afite ibilo ubusanzwe bigirwa n’umwana utangiye kugimbuka, birababaza.
Umuturanyi we yatubwiye ko Habiyambere atagira kivurira kuko n’umwana umwe yabyaye batabana bitewe n’uko amuheruka kera.
Ati: “ Uyu mugabo turaturanye. Nta kintu agira kimutunga, ntiwabona iwe hari akotsi gacumba ngo wenda ucyeke ko atetse. Mu by’ukuri abayeho hamana!”
Ku rundi ruhande, uyu murwayi afite mukuru we ariko nawe ubayeho mu buryo bwo gupfundikanya byo mu cyaro.
Ibye ariko bizwi n’ubuyobozi bw’aho aba nk’uko uyu muturage abyemeza.
Habiyambere- mu ijwi ririmo umunaniro- yabwiye Taarifa Rwanda ko n’akuka gake aguhumeka agakesha ko afata ibinini by’igituntu.
Ati: “Mfite igituntu. Nywa imiti yacyo buri munsi ariko nabuze igikoma, nta biryo, nta mata, nta mazi atetse…Mbese kutabona ibyo bintu by’ingenzi nibyo binzahaza.”
Ubuzima bwe bumeze nabi gusa akemeza kuva yatangira gufata imiti y’igituntu mu mezi abiri ashize, yiyongereyeho ikilo kimwe(ni ukuvuga garama 1000 mu minsi 60)
Asaba ubuyobozi kureba uko bwamugoboka kuko buzi ikibazo cye.
Elidion Habiyambere avuga ko umuyobozi w’Akagari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage( babita ba SEDO) azi ikibazo cye.

Umwana yabyaye ngo amuheruka mu myaka 10, ubu nta kanunu k’aho yarengeye afite.
Uwo abereye Sewabo witwa Evode Muhawenimana akaba n’umujyanama w’ubuzima w’aho atuye, avuga ko umurwayi nk’uyu aba agomba kunywa amata kenshi, akarya inyama nka kabiri mu Cyumweru.
Ati: “Abaganga bagira abarwayi nk’abo inama yo kunywa amata no kurya inyama kenshi, bakita ku isuku, bagafata imbuto kandi bakagira isuku.”
Ikibabaje -nk’uko abivuga- ni uko ibyo byose uwo murwayi atabibona!
Isuku nayo ntayo kuko nta mazi ari hafi ye kandi ntagira n’umuntu umuvomera keretse abo ku mujyanama w’ubuzima abereye Sewabo.
Muhawenimana avuga ko buri gihe uko agiye kuzana imiti atega moto ya Frw 3000 kugenda no kugaruka, akavuga ko nabyo bimutwara amafaranga n’umwanya.
Icyakora ntabyinubira kuko kwita ku barwayi ari inshingano ze.
Meya w’Akarere ka Karongi Muzungu Gérald yabwiye Taarifa Rwanda ko icyo kibazo bagiye kucyitaho.
Mu butumwa yaduhaye kuri WhatsApp yagize ati: “Twashaka ubundi buryo mu bafatanyabikorwa, tukamufasha.”
Avuga ko kubera ko iki kibazo kibazo kihariye, Akarere ka Karongi kagiye kubyinjiramo byihariye.

