Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko agaciro k’umutungo nyakuri cyaguze Inyange Industries ari Miliyari Frw 61.2 , mu gihe aka Ruliba Clays kari hafi kuri miliyari Frw 40.
Ibi bitanga ishingiro ry’imari ku cyemezo RSSB yafashe cyo kuba nyir’imigabane yose muri ibyo bigo byombi byari bisanzwe bikora nk’inganda.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki kigega cyaguze imigabane 60% yari isigaye muri Inyange Industries ndetse na 50% yari isigaye muri Ruliba Clays, bityo kikaba ari cyo ifite imigabane yose muri ibyo bigo byombi.
Dukurikije agaciro k’umutungo nyakuri katangajwe, iyo migabane yaguzwe ihwanye na Miliyari Frw 36.72 muri Inyange na Miliyari Frw 20 muri Ruliba, byose hamwe bikaba Miliyari Frw 56.72.
Icyakora, iyi mibare ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umutungo, ntabwo ari ibiciro RSSB yishyuye byemejwe ku mugaragaro.
Ubusanzwe, agaciro k’umutungo nyakuri (net asset value) kaba ari umutungo w’ikigo hamaze gukurwamo imyenda gifite, mu gihe igiciro cyumvikanwaho mu igurwa ry’ikigo gishobora gutandukana bitewe n’inyungu kitezweho n’amasezerano y’ubuguzi.
Inyange Industries
Amafaranga Inyange Industries yinjiza yarazamutse ava kuri Miliyari Frw 28 mu mwaka wa 2021 agera kuri Miliyari Frw 68.9 mu 2025, bikaba ari izamuka rya hafi 146%.
Inyungu nyuma yo gukurwamo imisoro yageze kuri Miliyari Frw 1.35 mu 2025.
Ibi bivuze ko inyungu isigaye ku mafaranga yinjijwe (net profit margin) yari hafi 2%, bivuze ko kuri buri mafaranga 100 Inyange yinjije, yasigaranye hafi amafaranga 2 y’inyungu.
Nubwo amafaranga yinjira yazamutse ku buryo bugaragara, uru rugero rw’inyungu ni ruto, ku buryo izamuka ry’ibiciro by’umusaruro cyangwa izindi serivisi rishobora kugabanya inyungu kurushaho, keretse ikigo gitejwe imbere mu mikorere cyangwa kikazamura ibiciro.
Uruganda rwa Inyange rutunganya ifu y’amata kandi rushobora gutunganya litiro zigera ku 650,000 ku munsi.
Ntabwo hatangajwe umubare w’umusaruro uru ruganda rutunganya ugereranyije n’ubushobozi bwarwo muri iki gihe.
Gukoresha ubushobozi bw’uruganda ku rwego rwo hejuru bishobora gutuma ibiciro bihoraho by’uruganda bisaranganywa ku bicuruzwa byinshi, bityo bikongera inyungu.
Icyakora, ibi bizaterwa n’uko umusaruro w’amata uzaba uhagije ndetse n’abaguzi bahagije b’umusaruro ukorwa.
Ruliba Clays
Ubushobozi Ruliba Clays ifite bwo gukora ku mwaka nabwo bwarazamutse buva kuri toni hafi 62,000 bugera kuri toni zirenga 126,000, nyuma yo kubaka uruganda rwa kabiri.
Nyamara, inyungu y’ikigo nyuma yo gukurwaho imisoro yaragabanutse iva kuri miliyoni Frw 749 mu mwaka wa 2023 igera kuri miliyoni Frw 474 mu 2024, bikaba ari igabanuka rya hafi 36.7%.
Rugemanshuro uyobora RSSB yavuze ko mu mwaka wa 2025 ik kigo cyahuye n’igitutu ku nyungu, ariko ntiyatangaza imibare y’imari y’uwo mwaka.
Bityo, kwagura uru ruganda bigomba gufatwa nk’amahirwe yo kongera inyungu mu gihe kizaza, aho kuba ikimenyetso cy’uko inyungu zimaze kwiyongera.
Intsinzi y’iri shoramari izashingira ku bushobozi bwo kugurisha umusaruro ku biciro byungura ikigo mu buryo bufatika.
BK General Insurance
RSSB kandi yatangaje ko agaciro yaguzeho BK General Insurance kari hafi Miliyari Frw 32.
Iyi sosiyete y’ubwishingizi yabonye inyungu ya Miliyari Frw 4.7 nyuma yo gukurwaho imisoro mu 2025, ikaba yarazamutseho hafi 74% ugereranyije na Miliyari Frw 2.7 yabonye mu 2021.
Icyo giciro kingana hafi inshuro 6.8 z’inyungu BK General Insurance yabonye mu mwaka wa 2025.
Ibi bitanga igipimo gishingiye ku nyungu cyafasha gusobanura agaciro k’iki gikorwa ariko ntibihita bivuga ko igiciro cyari gito cyangwa ko inyungu zizakomeza kwiyongera mu gihe kizaza.
Umutungo RSSB icunga
Muri Kamena(6) 2026, umutungo RSSB icunga wari umaze kugera kuri Miliyari Frw3.9.
Inyungu RSSB yakuye mu ishoramari yarazamutse iva kuri Miliyari Frw 401 igera hafi kuri Miliyari Frw 438, nubwo igipimo cy’inyungu cyagabanutse, kiva kuri 15.06% kigera kuri 12.8%.
Ibi bishobora gusobanurwa n’uko iyo umutungo ushorwamo imari wiyongereye, ushobora kubyara amafaranga menshi nubwo igipimo cy’inyungu ku ijana cyaba cyaragabanutse.
RSSB iteganya ko ibikorwa by’izi sosiyete bizagenda birushaho kunozwa mu gihe kiri hagati y’amezi 12 na 24, mu gihe umusaruro w’imari uteganyijwe kugaragara neza mu gihe cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu.
Ikibazo cy’ingenzi kizaba ari ukureba niba izi sosiyete RSSB yaguze zizashobora gukoresha umutungo zifite ndetse no kureba niba ubushobozi bwazo bwo gukora bwarongerewe kugira ngo zitange amafaranga menshi ava mu bikorwa byazo ndetse n’inyungu zigabanywa abafatanyabikorwa.
Ifoto: Regis Rugemanshuro@RSSB/X Account

