Lionel Messi wari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yayisezeyemo nyuma y’imyaka 21 atangiye kuyikina.
Yatangiye gukinira Argentine bwa mbere tariki 17 Kanama(8) 2005, ibyo kurivamo akaba yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram
Mu Kinyarwanda mugambo make yagize ati: ” Nyuma y’iki gihe cyose ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi[2026] no kubitekerezaho cyane, ndashaka kubwira buri wese ko nsezeye mu ikipe y’igihugu.”
Avuga ko ari icyemezo kibabaza kandi kigikomeza kumubabaza ariko yumva ko iki ari igihe cya nyacyo cyo kubikora.
Lionel Messi wavuze ko aya magambo yayanditse tariki 21, Nyakanga(7) 2026, nyuma y’iminsi ibiri gusa Argentine ikinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2026.
Yakomeje ati: “… Narahatanye igihe cyose ntanga byose ku bw’uyu mwambaro ngo mbashimishe no kumva mutewe ishema no kuba Abanya-Argentine binyuze mu mupira w’amaguru.”

Lionel Messi yavuze ko akunda, yakunze kandi azakomeza gukunda ikipe y’igihugu kuko yatanze ibyo yari afite byose.
Icyakora yemera hari abakinnyi beza bari kuzamuka kandi bakwiriye kubona umwanya.
Asezeye amaze gutsindira Argentina imikino 207 yatsinzemo ibitego 125, atanzemo imipira 68 yavuyemo ibitego byatsinzwe n’abagenzi be.
Ayisezeye ayifashije gutwara ibikombe bine birimo Igikombe cy’Isi 2022, Igikombe cy’Umugabane wa Amerika y’Epfo inshuro ebyiri mu 2021 na 2024 ndetse n’Igikombe cya Finalissima kongeraho umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2008.

