Perezida Paul Kagame azasura Oman ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri(9) 2026 nk’uko ibiro ntaramakuru bw’ubu bwami byitwa ONA(Oman News Agency) bibitangaza.
Ruzaba ari uruzinduko rw’iminsi ibiri rukazaba uburyo bwiza bwo kuzamura urwego umubano w’ibi bihugu wari usanzweho.
Ni umubano usanzwe ukorera mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’izindi nzego.
Hari amaserano ibihugu byombi byigeze kugirana areba ubufatanye bushya mu by’indege, gutwara no gucunga ibicuruzwa, ikoranabuhanga ry’ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse n’ibikorwa remezo.
Vuha aha hari indege za Oman zatangiye gukorera ingendo mu Rwanda.
Izindi nzego ibihugu byombi bikoranamo ni ingufu, ingufu zisubira, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, logisitiki, ibibuga by’indege, kwakira abashyitsi, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.
Ibigo byo muri Oman byari bisanzwe bifite inyota yo kugerageza isoko ry’u Rwanda.
Muri Werurwe(3), 2020, ibigo byo muri Oman birenga 80 byitabiriye imurikagurisha ry’ibicuruzwa bya Oman ryabereye i Kigali.
Byerekanye ibicuruzwa bitandukanye birimo ibyokurya, ibikoresho bya pulasitiki n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Muri iryo murikagurisha hasinywe amasezerano abiri y’ubucuruzi.
Amwe muri yo yari ajyanye no kwamamaza no kugeza ku isoko ry’u Rwanda ibicuruzwa by’inganda bikorerwa muri Oman, andi akaba yararebaga ibicuruzwa by’imiti.
Muri Mata(4) 2025, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubwumvikane ku itumanaho no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Byabaye mu gihe Oman yari yitabiriye Global Summit on Artificial Intelligence in Africa yabereye i Kigali.
Ibi bigaragaza ko ubufatanye bushya hagati y’u Rwanda na Oman burenze umubano usanzwe wa dipolomasi.
Ku Rwanda, Oman ishobora kuba inzira y’ingenzi yo kugera ku masoko yo mu Kigobe cya Arabia no mu Burasirazuba bwo Hagati muri rusange.
Oman yo ishobora kungukira ku mwanya u Rwanda rufite nk’ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba.
Oman ni igihugu giherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, ku gice cy’Abarabu kizwi nka Arabian Peninsula.
Umurwa mukuru wayo ni Muscat.
Ihana imbibi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Saudi Arabia na Yemen.
Iherereye ku nkombe z’Inyanja y’Abarabu n’Ikigobe cya Oman.

