Igishushanyo Cy’Uko Umuhanda Mushya Remera- Giporoso- Masaka Uzaba Uteye

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Imiterere y'umuhanda winjiria kuri Prince House.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency, RTDA, cyererekanye igishushanyo cy’uko umuhanda Remera- Giporoso-Masaka niwuzura uzaba uteye.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa bugiye gutuma mu Mujyi wa Kigali hubakwa umuhanda wihariye w’ibilometero 10 uzagendaho Miliyari Frw 90.

Umwe uzaba uca hejuru y’undi kandi uri mu byerekezo bine ikazamara imyaka ibiri n’igice wubakwa.

Hari n’aho uzaba ufite ibyerekezo umunani.

Umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ni umwe mu mihanda y’ingenzi ihuza igice cyo hagati cy’Umujyi wa Kigali n’uduce twa Masaka ndetse n’Intara y’Uburasirazuba.

Ni ingenzi  kubera ko uhuza umujyi wa Kigali mu bice byawo by’imbere, ukahagera uciye Giporoso, uturutse Nyandungu, i Masaka n’ahagana muri Special Economic Zone.

Ubwo kandi uba ugana mu Burasirazuba bw’u Rwanda hamwe mu hantu h’ingenzi mu bwikorezi bw’ibicuruzwa by’ibanze mu bukungu birimo n’ibikomoka kuri petelori bizanwa n’amakamyo aremereye.

Guverinoma yavuze ko kuwagura bigamije kugabanya umuvundo w’imodoka no koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.

Ikindi ni uko umuhanda wari usanzwe ukoreshwa cyane n’abantu bajya cyangwa bava i Masaka, Kanombe, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ndetse n’ahagana mu Burasirazuba.

Kuki wongeye kuvugururwa muri 2026?

Guhera mu mwaka wa 2018,  umubare w’ibinyabiziga n’imiturire mu bice byinshi bya Kigali byariyongereye bituma umuhanda wari ufite imirongo ibiri utangira kuba muto bikurura umubyigano.

Niho haturutse igitekerezo cyo kureba uko uyu muhanda wakwagurwa, ukongererwa agaciro muri byose.

Biteganyijwe ko kuwagura bizamara amezi 30 ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice.

Uzongerwamo ibyerekezo, habeho bimwe bica hejuru y’ibindi, inzira zo munsi y’umuhanda, amasangano agezweho, imiyoboro y’amazi, amatara n’ibindi bikorwa remezo.

Imirimo yo kuwagura yaratangiye. Ifoto@ Taarifa Rwanda.

Ibyo byose bizakorwa k’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse hari ahantu hari guhugurirwa Abanyarwanda ngo bamenye kubaka imihanda imwe ica munsi cyangwa hejuru y’indi ari nako bamenya kubaka ibiraro biyihuza.

Kimwe mu biri gukorwa ubu, ni ukubarira abaturiye uyu muhanda ngo bimurwe, hanyuma ibikorwa byagutse bwo kuwukora bikomeze.

Polisi iherutse gutangaza imihanda izakoreshwa n’abari basanzwe baca muri iyo nzira, Umuvugizi wayo ACP Boniface Rutikanga akemeza ko nta muntu uzabura aho aca, gusa agasaba abantu kuzagira umutima w’ubworoherane kubera umubyigano ushobora kuzaterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga bizahurira mu mito ugereranyije n’aho byari bisanzwe bica.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *