Jay Z: Umuraperi Ukize Kurusha Abandi Ku Isi Akomeje Kwesa Imihigo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ku myaka 56, Jay Z aracyari umuraperi ufite imbaduko n’amafaranga menshi kurusha abandi ku isi. Iby’uko afite imbaraga bigaragarira mu gitaramo yaraye akoreye mu Bwongereza ahitwa Tottenham Hotspur Stadium i London.

Ni kimwe mu bindi azakora muri iki gihe ari kwizihiza imyaka 30 amaze arapa.

Amazina ye kavukire ni Shawn Corey Carter, akaba yaravutse italiki 04, Ukuboza, 1969.

Alubumu ya mbere yakoze yise Reasonable Doubt, ubu akaba ari gukora ibitaramo yise Jay-Z 30 Tour.

Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe cyane mu mateka ya Jay-Z kandi ubwo yaririmbaga yarimo gucurangirwa n’itsinda rinini ry’abacuranzi rigizwe n’abantu 10, ryunganirwa n’abandi 18 bacuranga ibikoresho by’umuziki w’inyuma (string section).

Ubu buryo bw’umuziki bwatumye indirimbo nka Empire State of Mind zigaragara mu buryo bwagutse kandi bushimishije, mu gihe Izzo (H.O.V.A) yongewemo umwimerere w’umuziki wa soul wo mu myaka ya 1970.

Ku rubyiniro, Jay-Z yari wenyine imbere y’abantu bagera ku bihumbi 50, mu gihe inyuma ye hari écran nini ya LED yerekanagaho amashusho atandukanye arimo ay’i New York yo mu myaka ya za 1990, amashusho y’Abirabura batuye muri uwo mujyi n’andi agaragaza aho yakuriye.

Hari n’andi yerekanaga umugore we Beyoncé ari kumwogosha, ayo mashusho akaba ari mu yandi yashimishije abamurebaga.

Ahubwo Beyoncé yagaragaye mu gice cy’abashyitsi b’icyubahiro, aho Jay-Z yamwifurije isabukuru nziza, abafana bakamuririmbira Happy Birthday, ndetse hanaturikijwe ibishashi byo kumwishimira.

Nubwo Beyoncé atigeze afata mikoro, Jay-Z yari afite abandi bashyitsi bakomeye.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’Umwongereza Idris Elba ni we watangije amagambo atangiza igitaramo. Umuraperi w’Umwongereza Giggs na we yahawe umwanya kuri stage aririmba indirimbo ye Talkin’ the Hardest.

Mu gice cya nyuma cy’igitaramo, abaririmbyi Lauryn Hill na Wyclef Jean batunguranye ku rubyiniro, basubiramo indirimbo zakunzwe cyane za Fugees zirimo Fu-Gee-La na Ready or Not.

Kuba Lauryn Hill yaragaragaye kuri stage byatunguye cyane abafana biranabashimisha.

Jay Z yaririmbye mu buryo bukurikiranye indirimbo No Church in the Wild, 99 Problems, Girls, Girls, Girls, ’03 Bonnie & Clyde, Excuse Me Miss na I Just Wanna Love U n’izindi.

Ahandi muho Jay azakorera ibitaramo bigize icyo yise Jay-Z 30 Tour ya 2026 ni i Paris kuri Stade de France mu gitaramo kizaba ku italiki 10 Nzeri(9) 2026 n’ikizabera Inglewood muri California, USA kuri Stade —SoFi Stadium, kikazaba hagati y’italiki 23 na 24 Ukwakira(10) 2026.

Hari kandi ibitaramo byabereye Yankee Stadium i New York muri Nyakanga(7) 2026, birimo ibitaramo bitatu.

Kugeza ubu, nta mujyi wo muri Afurika uri kuri gahunda yatangajwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *