Ese Umunaniro N’Igihunga Nibyo Byatsindishije APR FC Mu Mukino Na Les Aigles du Congo?

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Ubundi abahanga bavuga ko iyo abantu abo ari bo bose bagiye mu ihiganwa badatuje mu mutima, bibashyira mu kaga ko kutabyitwaramo neza.

Ibi ‘bishobora kuba ari nabyo byabaye’ kuri APR FC ubwo yatsindwaga na Les Aigles du Congo igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2026/27, wabereye kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi.

Igitego rukumbi cyatsinzwe na Sozé Zemanga ku munota wa 45, biha Les Aigles du Congo intsinzi ibaha amahirwe mbere y’umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri(9), 2026.

Mbere y’uko APR FC ikina uyu mukino hari habanje kumvikana impungenge zayo z’uko hari uko bitazagendekera neza abantu bayo, bituma isaba CAF ko uwo mukino wazabera ahandi.

Abo muri yo bavugaga ko kuba muri kiriya gihugu hamaze iminsi havugwa Ebola n’umutekano muke uhamaze igihe ari ibintu byo kwirinda.

Nubwo APR FC yari yasabye CAF ko umukino utakinirwa muri RDC, ubwo busabe ntibwakiriwe.

Nyuma yaho ahubwo umukino wimuriwe i Lubumbashi, ku munsi wa 6 Nzeri(9), ni ukuvuga kuri iki Cyumweru.

Ikindi kidasanzwe ni uko APR FC yageze i Lubumbashi ku munsi nyirizina w’umukino.

Amakuru yatangajwe mbere y’umukino yemezaga ko ikipe igiye guhaguruka mu Rwanda mu gitondo, ikagera i Lubumbashi mbere y’umukino, ikawukina igahita itaha i Kigali.

Mu gihe Les Aigles du Congo yo yari imaze iminsi i Lubumbashi yitegura umukino .

Aha ni ho ikibazo gikomeye gitangirira.

Ese ikipe ishobora gukina umukino ukomeye wa CAF Champions League imaze amasaha make igeze ku kibuga, nta mwanya uhagije wo kumenyera ikibuga, ubwatsi, imiterere y’ikirere kuva ku kigero cy’ubuhehere kugeza ku bushyuhe n’imiterere y’aho igiye gukinora, ntibigire ingaruka ku mikinire yayo?

Birashoboka ariko ntibinashoboka kuko umwanya wo gukora imyitozo ya nyuma ku kibuga umukino uzaberaho ushobora gufasha abakinnyi kumenyera uko umupira ugenda byibuze mbere y’amasaha 24 nkuko biteganywa na CAF bigafasha ikipe kumenya uko ikibuga giteye bikanayigabanyiriza igitutu.

Ariko nanone, ibyo byose ntibihagije ngo bihite biba ibisobanuro byonyine by’intsinzi cyangwa gutsindwa kuko na Les Aigles du Congo itari isanzwe ihakinira nubwo yo yari imaze igihe ihitoreza.

Ariko se byaba aribyo ntandaro yo gutsindwa kwa APR FC cyangwa Les Aigles du Congo yatsinze ibikwiye?

Bamwe bashobora kubibona uko, abandi bakabibona ukundi.

Usibye igitego cyatsinzwe ku munota wa 45 na Sozé Zemanga, wahoze akinira TP Mazembe, iyi kipe yagiye irema ubundi uburyo bwiza bwo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibubyaze umusaruro ndetse no mu gice cya kabiri, yakomeje kugaragaza ubushake bwo kongera ibitego.

Ni intsinzi nto ariko ifite agaciro, kuko Les Aigles du Congo izajya i Kigali ifite igitego kimwe yizigamiye.

Ariko nanone ntabwo ari intsinzi ibaha icyizere kidashidikanywaho, kuko APR FC izaba ifite amahirwe yo guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura.

Hagati aho, hari umukinnyi wa APR FC wahawe ikarita itukura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri(9) 2026 saa cyenda muri Stade Amahoro.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Amafoto@Actualité.cd

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *