U Rwanda Rusanga Ibyo FDLR Yasinyanye Na DRC Bitareba Amasezerano Ya Washington 

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Min Nduhungirehe aganiriza Abanyarwanda baba mu mahanga(Ifoto@Minafffet X post

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko FDLR yabwemereye kurambika intwaro binyuze mu masezerano byagiranye.

Kubera iyo mpamvu, Kinshasa ivuga ko igihe kigeze ngo u Rwanda rukureho ingamba zarwo z’ubwirinzi kuko ntacyo rukikanga cyaza giturutse muri DRC.

Binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, u Rwanda ruvuga ko ibyo FDLR isinyana na Kinshasa nta na hamwe biteganywa mu masezerano ya Washington yasinywe umwaka ushize hagati ya Kigali na Kinshasa Trump ahari.

Ati:“Isinywa ry’iyi ngirwamasezerano hagati y’umugabo (Leta ya DRC) n’umuhungu we (FDLR) ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside) nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya.”

Kuri uyu wa 28 Nyakanga(7), 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere muri DRC, Floribert Anzuluni n_Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya bemeje ko batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi.

Bombi bemeje ko ahasigaye ari ah’u Rwanda ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi.

Babitangaje nyuma y’ingendo Minisitiri Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi, aho yakwirakwizaga mu ibanga rikomeye umushinga wateguwe na FDLR washyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Victor Byiringiro hari ku itariki 30 Gicurasi(5), 2026.

Ku byerekeye Muyaya, we yagize ati: “Hashingiwe ku masezerano ya Washington na CONOPS iyaherekeje, FDLR yasinye amasezerano yo kurambika intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa mu kigo binyuze mu bukangurambaga.”

Ibi ariko u Rwanda ruvuga ko ntaho bihuriye n’ibyo Tshisekedi na Kagame basinyiye i Washington ubwo basinyaga ibyakorwa ngo Uburasirazuba bwa DRC butekane.

Na mbere y’ibi, hari ibiganiro byabaye hagati ya DRC n’u Rwanda bihera i Luanda birakomeza kugera ubwo byageze i Washington kandi aho hose ikibazo cya FDLR cyavugwaho.

U Rwanda rwasobanuraga ko uyu mutwe nusenywa, ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka ariko kugeza ubu ibikorwa byo kuwusenya ntibiratangira

Ku ruhande rw’abakurikiranira hafi umutekano w’akarere, bagaragaza ko ubu ari uburyo bwo kwereka amahanga ko ikibazo cya FDLR cyamaze gukemuka mu gihe uyu mutwe ukomeje kwiyubaka mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki.

FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; haba mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko kuba uyu mutwe ukorera hafi y’umupaka warwo, biruteye impungenge kuko ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Nduhungirehe yavuze ko Muyaya akwiye kwibuka ko FDLR yiteguriye umushinga wo kwisenya, gusubira mu buzima busanzwe no gushyirwa mu bigo byihariye, kandi ko itari mu mpande zasinye amasezerano ya Washington ahubwo ko ari ikibazo kigomba gukemurwa n’aya masezerano.

Amasezerano y’amahoro ya Washington yasabaga DRC gusenya FDLR mu minsi 90 ariko ko itabyubahirije.

Leta y’u Rwanda yibukije ko kuva amasezerano ya Washington yasinywa ku itariki 04, Ukuboza, (12), 2025, Kinshasa yongereye imbaraga mu bufasha bwa gisirikare iha FDLR, yinjiza abarwanyi b’uyu mutwe mu gisirikare cyayo.

Hari amakuru u Rwanda rufite y’uko Leta ya Kinshasa iri gushakira FDLR amaboko mu rwego rwa politiki, ibinyujije mu barimo Jean-Luc Habyarimana( ni umuhungu wa Juvénal Habyarimana wayoboye mu Rwanda), Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda barwanya u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *