Guverinoma ya Kenya yatangiye gufatira ingamba abanyamahanga bakora ubucuruzi buto bwo mu muhanda, nyuma y’uko Perezida William Ruto ategetse ko ibikorwa nk’ibyo bihagarikwa guhera kuri uyu wa 7 Nzeri(9) 2026.
Ruto yavuze ko Kenya ikomeje kwakira ishoramari ry’abanyamahanga, ariko ko abashoramari bakwiye kwibanda ku bikorwa bisaba igishoro kinini, ikoranabuhanga no guhanga imirimo, aho guhatanira n’Abanyakenya mu bucuruzi buto.
Ku wa 2 Nzeri nibwo Ruto yari mu nama n’abacuruzi bo mu bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs) yabereye muri State House i Nairobi abaganiriza kuri iyo ngingo.
Ruto yerekanye ko ubucuruzi bwo mu muhanda no gucuruza mu maduka mato bigomba gukorwa n’Abanya Kenya ndetse anasaba abayobozi ba Guverinoma kwihutisha itegeko rya Local Content Bill, 2025, riri gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyakora, ubuyobozi bwa Kenya bwaje gusobanura ko abanyamahanga bafite ibyangombwa bikenewe, birimo impushya zo gukora no gukora ubucuruzi, bagomba gukomeza kubahiriza amategeko kandi bakaba bafite uburenganzira bwo gukora.
Iki cyemezo cya Ruto cyateje impungenge mu baturage b’ibihugu byo mu karere, cyane cyane Abarundi bakorera mu bucuruzi buto n’ubuciriritse muri Kenya.
Ambasade y’u Burundi muri Kenya yatangaje ko yiteguye gufasha abaturage bayo bashaka gutaha, mu gihe hari amakuru y’abantu bavuga ko abanyamahanga batangiye guhura n’igitutu cy’ubutegetsi bwa Ruto bubahatira gutaha .
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, na we yagaragaje impungenge, asaba Kenya kurinda Abarundi baba muri icyo gihugu.
Bamwe mu basesenguzi babwiye Al Jazeera ko iki cyemezo cyazagirira akamaro abanya-Kenya binyuze mu kwirinda ko batakaza imirimo ari benshi, ariko ko iyo gishyizwe mu bikorwa mu buryo buhutiweho gishobora kugabanya icyizere cy’abashoramari ndetse kikagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abanyamahanga bazagerwaho n’iki cyemezo.
Hari mugenzi wacu ukorera BBC i Nairobi watubwiye ko ubwoba ari bwinshi mu Barundi batuye mu Mijyi inyuranye yo muri Kenya.

