Abantu 19 bamaze guhitanwa n’indwara ya Mpox( ubushita bw’inkende) muri Kenya, mu gihe umubare w’abamaze kuyandura ugeze ku 1,298, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yabitangaje.
Iyi ndwara imaze kugaragara mu ntara 40 muri 47 zigize Kenya, bituma inzego z’ubuzima zitinya ko ishobora gukwirakwira cyane mu baturage.
Intara zirindwi zibasiwe cyane ni iziri ku mihanda minini ihuza uturere n’ibihugu bituranye na Kenya kandi zashyizwe mu cyiciro cy’ahantu hashobora kugaragara ubwandu bwinshi.
Mombasa( ni naho haba icyambu kinini cya Kenya) ni yo ifite abarwayi benshi, igakurikirwa na Nairobi, Busia, Makueni, Kiambu, Kilifi na Nakuru.
Mary Muthoni, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange, yavuze ko Kenya yatunguwe n’ubukana bw’iki kibazo, ikaba isaba abaturage kubahiriza amabwiriza y’isuku ngo kidakwira mu gihugu hose, kandi abacyanduye bakavurwa bagakira.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko Mpox ishobora gukomeza gukwirakwira mu baturage cyane cyane mu bice bihuriramo abantu benshi no ku mipaka.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye inzego z’ubuzima kongera igenzura ku mipaka, gukangurira abaturage kumenya ibimenyetso by’iyi ndwara no gukomeza gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’abanduye.
Nubwo Kenya ikomeje guhangana na Mpox, inzego z’ubuzima zavuze ko nta muntu urasanganwa icyorezo Ebola, iki kikaba kimaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mpox ishobora gukwirakwira binyuze mu gukoranaho bya hafi n’umuntu wanduye, cyane cyane ku bisebe ndetse no gukoresha ibintu bye bwite nk’imyenda n’ibiryamirwa.
Mu bimenyetso byayo harimo umuriro, kubabara umutwe n’imikaya, kubyimba utubyimba two mu mubiri tumeze nk’ubuheri, umunaniro ukabije kandi ibiheri birameneka bigahinduka ibisebe bigaragara ku bice bitandukanye by’umubiri.
Nubwo OMS yemeza ko hari abayirwara bakayikira, ariko ngo ishobora gukomera iyo igeze by’umwihariko ku bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri buke.

