Kuki Abarundi Ari Bo Bakuwe Umutima N’Icyemezo Cya Ruto?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Perezida Ruto. Ifoto@The Star

Kuri uyu wa Mbere nibwo icyemezo cyo gusaba abanyamahanga baba muri Kenya ariko bakaba bakora imirimo mito mito isanzwe igenewe abenegihugu, byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abarundi nibo barebwa ahanini n’ibyo byemezo kubera ko ari bo biganje muri iyi mirimo irimo gucuruza ubunyobwa, kwiganza mu bayede no mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi muri Kenya bita ‘takataka’.

Abarundi bacuruza icyayi, amandazi, bwendebupfe, ibiraha n’ibindi ubusanzwe byari bigenewe abaturage b’amikoro make bo muri Kenya.

Hari umunyamakuru wa BBC ukorera i Nairobi wabwiye Taarifa Rwanda ko icyemezo cya Ruto kirimo impamvu zikomeye za politiki.

Avuga ko icyo agambiriye kinini ari ukwigarurira imitima y’abaturage ba rubanda rwa giseseka kugira ngo batangire kumwiyumvamo hakiri kare, mbere y’uko amatora yo mu mwaka utaha agera.

Ati: “Byemezwa ko umwanzuro wa Ruto ufite aho uhuriye n’umugambi wo kongera kwigarurira amajwi n’icyizere cy’ Abanya-Kenya bamaze igihe bagaragara ko ubutegetsi bwe butagifite icyizere hashingiwe ku bukungu bwifashe nabi cyane cyane mu rubyiruko.”

Ubwinshi bw’abanyamahanga mu kazi gaciriritse katumye abanegihugu bakabura, n’abakabonye bagahembwa make kuko haba hari abandi bagashoboye.

Ibi rero byarakaje abaturage, biba impamvu ya Politiki yo gusaba abo banyamahanga gutaha.

Ubwinshi bw’abanyamahanga muri uru rwego rw’imirimo bwatumye abakoresha bamanura ubwinshi bw’amafaranga y’umubyizi bitewe nuko babonye abakozi b’abanyamahanga bahendutse.

Nk’uko abari muri Kenya babivuga, ibi byahaye Ruto amahirwe yo gukoresha ikibazo cy’abanyamahanga kugira ngo yongere kwiyegereza abaturage batishimiye uko ubukungu buhagaze.

Ibi kandi bikozwe mu gihe amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027 agenda yegereza, bityo gukaza ingamba ku banyamahanga bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kwereka Abanya-Kenya ko Perezida ahagaze ku ruhande rwabo, cyane cyane abari mu byiciro by’abaturage bafite amikoro make.

Icyakora, Leta ya Kenya yo ivuga ko igamije kurinda imirimo n’ubucuruzi bw’Abanya-Kenya no kwemeza ko abanyamahanga bubahiriza amategeko agenga impushya zo gukora n’ubucuruzi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare muri Kenya igaragaza ko ishoramari ry’abanyamahanga ryari rifite agaciro ka miliyari 1.458 z’amashilingi ya Kenya, ahwanye na miliyari 11.27 z’amadolari y’Amerika mu mpera za 2023.

Mu bigo by’abanyamahanga byakoreweho ubushakashatsi, abakozi 224,769 bari bafite imirimo muri Kamena 2024, muri bo 221,267 ari Abanya Kenya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *