Guverinoma ya Qatar yifatanyije na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubera inkongi yahitanye abantu benshi mu murwa mukuru Kinshasa.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, iki gihugu cyihanganishije imiryango y’ababuze ababo, Guverinoma ndetse n’abaturage ba DRC.
Iyi nkongi yadutse mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ubwo abantu bari bateraniye mu birori by’ubukwe mu nyubako iri mu gace ka Lingwala, mu Majyaruguru ya Kinshasa , umuriro wakomeje kwiyongera kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.
Mu kiganiro na televiziyo ya Leta ya RTNC,Umuyobozi wa Lingwala, Norbert Mushinga, yatangaje ko abantu 22 ari bo bari bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi nkongi, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe.
Nubwo icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, ibinyamakuru birimo Ibiro ntaramakuru by’abafaransa [RFI] byemeje ko inkongi z’umuriro zikunze kugaragara mu bice bituwe cyane bya Kinshasa, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi ahanini biterwa n’imyubakire idahwitse n’ubushobozi buke mu bijyanye no kuzimya inkongi.
Iri tangazo rya Qatar rije mu gihe umubano hagati ya Doha na Kinshasa ukomeje kwaguka.
Ibihugu byombi byongereye ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’iterambere, ndetse Qatar ikaba yaragize uruhare mu biganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu hagati yacyo n’umutwe wa M23.
Qatar kandi yashyigikiye kenshi ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere muri DRC, birimo gufasha abaturage bibasiwe n’amakimbirane no gushyigikira gahunda zijyanye n’uburezi n’imibereho myiza y’abana.
Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bunakomeje kwibanda no ku ishoramari, ibikorwa remezo n’ubwikorezi, mu gihe DRC ifite umutungo kamere mwinshi kandi Qatar ikaba ishaka kwagura imikoranire yayo n’ibihugu bya Afurika.

