Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse birenga $100 ku kagunguru, ibintu nk’ibi bikaba byaherukaga muri Nyakanga(7), 2026.
Intandaro y’iri zamuka ni ibitero byo gusubizanya hagati y’ingabo za Amerika n’iza Iran biherutse mu minsi mike ishize ndetse n’ibindi bitero hagati y’aba Houthi bagamaze iminsi bagaba kuri Arabiya Sawudite, kandi iki gihugu nicyo cya mbere gicukura petelori kurusha ibindi ku isi.
Ikirusha ibindi gucukura gazi ni Qatar.
Ku wa Gatatu, peteroli itayunguruye, ikoreshwa nk’igipimo ngenderwaho ku isoko mpuzamahanga, yazamutse igera kuri $100 ku kagunguru mu gihe kuri uyu wa Kabiri yari iri ku $99.90.
Kubera ko iby’Amerika na Iran bitarafata umurongo uganisha ku mahoro, hari impungenge ko icyo giciro cyakomeza kuzamuka, bigatuma kubona ibikomoka kuri petelori bihagije bikomeza kuba ingorabahizi.
Mbere y’uko igiciro kigera kuri uru rwego, Amerika yarashe ku bwato bwa Iran butwara petelori nyuma yo kubuza abasare bari babutwaye guca muri iyo nzira bakabyanga.
Iran yahise yihimura nayo irasa mu bwami bwa Jordan, igihugu cy’incuti ya Amerika.
Abategetsi ba Jordan bavuze ko misile 18 muri 20 Iran yabarasheho, zahanuriwe mu kirere, izindi ebyiri zigwaha ahantu hagatuwe.
Iran kandi yatangaje ko yagabye ibitero ku bwato umunani bw’Abanyamerika butwara peteroli umunani n’ubundi 10 yavuze ko butubahirizaga amabwiriza yo kunyura muri Hormuz.
Hafi 20% bya peteroli na gazi byoherezwa hirya no hino ku isi bica aho hantu bityo iyo hari umutekano muke bijegeza ubukungu bw’isi muri rusange.
Mbere y’uko intambara itangira ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka, peteroli ya Brent yagurishwaga hafi $70 kuri barili.
Abahouthi nabo bakomeje ibitero kuri Arabiya Sawudite
Muri iki gihe, umutwe wa Houthi ushyigikiwe na Iran ukorera muri Yemen nawo wakomeje kugaba ibitero muri Arabiya Sawudite.
Ku wa Kabiri, abahouthi bagabye ibitero bakoresheje indege zitagira abapilote na misile, byibasiye ibikorwa by’ingufu n’ibikorwaremezo by’abaturage bo mu bwami bwa Arabiya Sawudite.
Abategetsi babwo bavuze ko ibyo bitero byakomerekeje abantu 73 biteza inkongi mu bikorwa by’inganda za peteroli.
Bimwe mu bikorwa byibasiwe byahise bihagarika imirimo by’igihe gito.
Abahouthi bavuga ko ibyo bitero ari ukwihorera ku bikorwa bya Riyadh ( Umurwa mukuru wa Arabiya Sawudite), birimo ibyo bavuga ko ari uguhagarika ibikorwa ku byambu n’ibibuga by’indege bya Yemen ndetse n’igitero cy’indege cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Sana’a, umurwa mukuru wa Yemen.
Ku wa Mbere, abahouthi bashinje ubwo bwami gutera igisasu gereza iri ahitwa al-Hazm, bavuga ko cyahitanye abantu 11.
Ku rundi ruhande, ku wa Kabiri, Arabiya Sawudite nayo yatangaje ko Abahouthi bari bagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi n’ibikorwa by’ubukungu mu mijyi ya Abha, Khamis Mushait, Jazan na Najran.
Intambara ishobora gukomeza kuzamura ibiciro
Abasesenguzi b’isoko rya peteroli bakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda mu Burasirazuba bwo Hagati.
Niba ibitero hagati ya Amerika, Iran, abahouthi na Saudi Arabia bikomeje, bishobora gukomeza guhungabanya ubwikorezi bwa peteroli no kongera impungenge ku isoko mpuzamahanga.
Ibi bishobora gutuma ibiciro bya peteroli bikomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku biciro bya lisansi ku isi, harimo no ku batwara ibinyabiziga.
Kuzamuka kwa peteroli bishobora kandi gutuma ibiciro by’ubwikorezi, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa byiyongera, bitewe n’uko peteroli ari kimwe mu bintu by’ingenzi bikoresha ubukungu bw’isi

