Gikondo: Uruganda Rukora Matola Rwakongotse

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Uru ruganda ruherereye ahitwa Kanzayire muri Gikondo.

Taarifa Rwanda yageze ahitwa Kanzayire mu Murenge wa Gikondo ahari uruganda rwitwaga Kigali Foam rurashya, amakuru y’abaturage b’aho avuga ko inkongi yaba yatangiye mu saa tatu za mu gitondo.

Umwe mu bakozi b’aho atashatse ko kutubwira amazina ye avuga ko abakozi bose bari bageze mu kazi.

Ikindi ni uko amashanyarazi ari yo ntandaro y’iyi nkongi n’ubwo Polisi itaragira icyo ibitangazaho.

Ayo mashanyarazi nayo yakongejwe na gaze yaturitse.

Uwaduhaye amakuru avuga ko nta kintu cyarokotse mu bintu byose byari bigize urwo ruganda.

Urwo ruganda ruherereye hafi y’ahitwa Volta Super, iri rikaba ryari izina ry’urundi ruganda rwakoraga amabuye ya radiyo zo hambere.

Ubwo Taarifa Rwanda yageraga aho byabereye, yahasanze inzego z’umutakeno n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zaje gutabara no guhumuriza abaturage.

Ikindi ni uko nta muntu wahahiriye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo.

Amakuru y’inyongera araza gutangazwa kuri iyi nkuru….

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *