Iby’Ingenzi Bizagarukwaho Mu Nama Ya UN Ya 81

Umwanditsi wa Taarifa
9 Min Read
Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres.

Umwaka w’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangira ku italiki 18, Nzeri(9) 2026 ariko Inteko rusange yawo y’Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma izatangira kuri uyu wa Kabiri italiki 22, Nzeri, 2026.

Izaba ari iya 81, ikazabera mu ngoro uyu Muryango usanzwe ukoreramo i New York muri Amerika.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Restoring trust, managing transformation: A United Nations that delivers for all” — kongera icyizere, guhuza n’impinduka, kugira ngo UN ikomeze gutanga ibisubizo kuri bose’.

Iyi nama izaba mu gihe isi iri mu gihe abahanga mu mateka bavuga ko kigoye kurusha ibindi byabayeho kubera intambara, ingaruka z’ubwenge buhangano,  ibyorezo n’ibindi tugiye kureba mu magambo avunaguye.

  1. Intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati — Iran, Israel n’Abanyapalestina

Iyi ishobora kuba imwe mu ngingo zizakurura ibiganiro bikomeye cyane.

Muri iki gihe hari intambara n’umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, ku buryo abayobozi bazaganira ibyakorwa ngo intambara ihagarare, abasivili barindwe kandi umutekano ugaruke bityo ubuhahirane n’ubusabane bigaruke mu bantu.

Hari kandi ikibazo cya Iran n’umutekano w’akarere iherereyemo ndetse n’umutekano w’ubwikorezi bw’ubwato n’ingufu zikenewe ngo ubukungu mu isi busagambe.

Reuters ivuga ko Iran, Israel, Amerika muri rusange biri mu ngingo zitezwe cyane muri iyi nama.

Ntawamenya igihe intambara yatangiye mu mpera za Gashyantare, 2026 itangijwe na Israel ifatanyije na Amerika batera Iran, izarangirira n’ingaruka izasiga ku mibanire y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati (Akarere kavuze byinshi ku bukungu bw’isi).

  1. Gaza n’ikibazo cy’Abanyapalestina na Israel

Kuva Israel yabona ubwigenge mu mwaka wa 1947, kugeza ubu(2026), umubano wayo na Palestine, by’umwihariko, n’Abarabu muri rusange nturaba ntamakemwa.

Inzika zishingiye ku mateka zituma hahoraho kwihimuranaho binyuze mu biteroshuma n’imirwano ya hato na hato ariko ku rwego runini kurushaho bikaba byaragaragariye mu ntambara Israel yatangije muri Gaza mu Ukwakira(10) 2023.

Yari iyo kwihorera ku gitero Hamas yayigabyeho ku italiki 07, Ukwakira(10), 2023 hari ku wa Gatandatu kigahitana abantu 1200.

Ibyakurikiyeho byari bibabaje k’uburyo n’ubu haba muri Israel, haba muri Gaza no mu Barabu muri rusange, ingaruka z’iyi ntambara zigikomeye kandi zikomeje kwaguka.

Hari n’abemeza ko iyo ntambara ari yo ikomokwaho n’iri kurwanywa muri iki gihe hagati ya Amerika na Iran kuko bemeza ko Israel ari yo yatumye Amerika irwana na Iran, kugeza ubu rukaba rukigeretse!

Israel ivuga ko Iran ari yo ifasha Hamas (muri Gaza), igafasha Hezbollah ( muri Lebanon) n’Abahouthis (muri Yemen) bityo ko gusenya Iran byasenya n’iyo mitwe yose.

Ibi kandi Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yigeze kubibwira Taarifa Rwanda mu kiganiro bagiranye mu mwaka wa 2023.

Birashoboka rero ko mu nama ya UN, ikibazo cya Gaza cyazagarukwaho kuko n’ubundi gisanzwe kiri mu bivugwaho kenshi.

Amakuru yatangajwe mu minsi mike ishize, agaragaza ko abahagarariye Palestine batemerewe kuzajya muri iyo Nteko rusange n’ubwo Abanyaburayi basaba Amerika kubakomorera.

Hari n’inama yo ku rwego rwo hejuru iteganyijwe ku ruhande rw’Inteko Rusange igamije gushyigikira igisubizo cy’ibihugu bibiri ari byo Israel na Palestine bituye bituranye, gusa ibi Israel yabyanze kuva kera.

  1. Intambara y’u Burusiya na Ukraine

Ukraine izaba indi ngingo ikomeye. Perezida Volodymyr Zelenskyy ategerejwe muri New York, mu gihe Umunyamabanga wa Leta w’u Burusiya, Sergei Lavrov, nawe ategerejwe kuzavugira mu Nteko Rusange.

Ibiganiro kuri iyi ngingo bishobora kuzibanda ku ngingo y’uko  intambara yarangira; ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine; umutekano w’u Burayi buvuga ko bwugarijwe n’ibitero by’Uburusiya; ibihano ku Burusiya n’umubano w’ibihugu bigize Uburayi n’ingaruka z’iyo ntambara ku biribwa n’ingufu ku isi.

Kuba Uburusiya bufite ijambo rikomeye mu byemezo bikomeye bifatirwa muri UN bituma ibindi bihugu bidapfa kubucisha bugufi.

Ni igihugu kandi cya kabiri ku isi gifite intwaro nyinshi za kirimbuzi, ibi bigatuma kiba icyo kwitonderwa.

Kuva intambara yacyo na Ukraine yatangira muri Gashyantare(2), 2022 kugeza ubu, ibiganiro byose byo kuyihagarika ntacyo birageraho.

  1. Ubwenge bukorano, Artificial Intelligence

Umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka’ ushobora gukoreshwa no mu gusobanura impungenge abantu bafitiye ubwo bwenge bahanze.

Mu myaka hafi ine bumaze, ubwo bwenge bwahinduye byinshi mu bikorerwa mu isi k’uburyo abahanga bavuga ko mu myaka icumi buzateza ibibazo kurusha ibisubizo butanga.

Iyi ni ingingo nshya ariko igenda iba ingenzi cyane ku rwego rwa politiki mpuzamahanga.

Birashoboka ko mu nama izahuza abayobora isi, izagarukwaho, bakayunguranaho ibitekerezo mu rwego rwo kureba uko batangira kwitegura ibyayo inzira zikigendwa.

UN ishaka ko ibihugu biganira uko ubwo bwenge bwagenzurwa hitawe cyane k’umutekano, amakuru y’ibinyoma n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwangiza umutekano w’abantu n’ibyabo; akazi gashobora guhindurwa n’imikorere yabwo, uko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byabona inyungu z’ikoranabuhanga ribushingiyeho n’ibindi.

Hagati aho, Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, ashyigikiye ubufatanye mpuzamahanga mu gushyiraho imipaka n’amategeko agenga iterambere ryabwo.

  1. Imihindagurikire y’ikirere

Ku wa 23 Nzeri, hateganyijwe inama yo ku rwego rwo hejuru kucyo bise Climate Action and Just Transition.

Izibanda ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kurushaho gukoresha ingufu zisukuye kandi zisubira( izuba, umuyaga, nikileyeri…), umutekano w’ingufu no gufasha ibihugu byugarijwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikindi kizaganirwaho ni izamuka ry’amazi y’inyanja, cyane cyane ku bihugu biri mu birwa kuko bishobora gutakaza ubutaka, ababituye bagapfa, abadapfuye bakimuka bakaba impunzi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Iyo nama izaba ku italiki 24, Nzeri(9).

  1. Sudan n’ibindi bibazo by’umutekano muri Afurika

Sudan na yo iri mu bibazo bizaganirwaho kubera uburemere iyi ntambara ifite kuri iki gihugu gifite umutungo kamere munini wa Petelori na zahabu.

Abareba ibyayo bavuga ko Sudan iri mu madosiye ahanganishije Leta ziyunze z’Abarabu na Arabia Saoudite bapfa zahahu iri yo.

Ndetse ngo harimo n’ingingo y’uko igihugu cyacikamo kabiri, hakaba igice cy’Abanya Sudan birabura n’ikindi cy’Abanya Sudan b’Abarabu, ikintu kiramutse kibaye bwaba ari ubwa kabiri iki gihugu gicikamo ibice kuko mbere cyahoze kirimo Abirabura ubu bakaba  bashinze Sudan y’Epfo, nayo itarabona amahoro arambye.

Intambara hagati y’ingabo za Sudan na Rapid Support Forces yakomeje guteza ikibazo gikomeye cy’impunzi n’abakeneye ubufasha.

Ibi bishobora no kuzafungura ibiganiro ku DRC, Sahel, Somalia n’ibindi bibazo by’umutekano muri Afurika, cyane cyane ku bijyanye n’amahoro, impunzi n’ubufasha bugenewe abo bose bahuye n’ibibazo.

  1. Uko UN yavugururwa

Iyi ni ingingo yihariye cyane kandi imaze igihe kandi insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ivuga ku “kongerera icyizere” UN.

Hazaganirwa ku kibazo cyo kumenya niba UN igifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikomeye by’isi mu gihe ibihugu bikomeye bidahuza ku bibazo byinshi.

Ku byerekeye imiyoborere y’uyu Muryango, manda ya António Guterres irarangira ku wa 31, Ukuboza(12) 2026, kandi gahunda yo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya yaratangiye.

Bityo, ibiganiro byo ku ruhande muri iyo nama bishobora kuzibanda no ku muntu uzamusimbura.

Afurika ifitemo Umunya Uganda Ambasaderi Olara Otunnu, Umunya-Uganda w’imyaka 75 n’Umunya Senegal Macky Sall.

  1. Ubukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

UN  izongera kwibanda ku ntego z’iterambere rirambye, Sustainable Development Goals (SDGs), cyane cyane ikibazo cy’ubukene, inzara, uburezi bufite ireme, ubuzima, imirimo n’iterambere ry’ibihugu bikennye.

Ku wa 18 Nzeri(9) habaye SDG Moment, naho ku wa 23 Nzeri hazaba inama y’imyaka 40 y’itangazo rya UN ku burenganzira bwo kwiteza imbere (Right to Development).

  1. Ibyorezo n’ubuzima ku Isi

Ku wa 25 Nzeri(9) hazaba inama yo ku rwego rwo hejuru ku gukumira ibyorezo, kubyitegura no kubirwanya.

Intego ni ukureba uko ibihugu byakongera ubushobozi bwo gutahura icyorezo hakiri kare, gutegura imiti n’inkingo, gusangira amakuru no gufatanya mu gihe hadutse icyorezo gishya.

Mu magambo make, izi ni zo ngingo Inteko rusange ya UN ya 81 izibandaho mu Cyumweru gitaha.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *