Ese Element Yimukiye Muri Amerika?

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Eleéeh

Ni ikibazo abakunda umuziki n’abakunze uyu musore w’ubuhanga mu gutunganya umuziki bamaze iminsi bibaza. Icyakora nyirubwite ntiyerura ngo abyemere cyangwa abihakane, ahubwo avuga ko aho yatura hose ntacyo byaba bitwaye.

Icy’ingenzi kuri we, ni ugushaka ubuzima, aho wabushakira hose nta kibazo abibonamo.

Eleéeh yavuze ko amaze iminsi abona amakuru avuga ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aherutse kubwira IGIHE ati: “Ndi muri Amerika, ariko mu Rwanda ni mu rugo. Igihe icyo ari cyo cyose naba mfite icyo nje kuhakora nahaza, kuko ni iwacu. Gusa icy’ingenzi ni uko aho naba ndi hose abakunzi banjye batazigera bicwa n’irungu. None se ubu simbahaye indirimbo nshya?”

Mu minsi iri imbere, azakorera igitaramo muri Canada, kandi no mu cyumweru gishize hari ikindi yakoreye ahitwa Idaho muri Amerika.

Muri iki gihe kandi ari gushaka ibyangombwa byamufasha gukorera umuziki muri Amerika, ariko nta bisobanuro byinshi abivugaho.

Ati :“Ni byo, natangiye urugendo rwo gushaka ibyangombwa, gusa nta byinshi nabikubwiraho. Icy’ingenzi ni uko mbaha umuziki kandi nzi ko hari ibintu byinshi mbikiye abakunzi banjye.”

Mu minsi iri imbere arateganya gusohora indirimbo yise  ‘My Dear’.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *