Miss Rwanda 2015 Yibarutse Imfura

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015

Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 ari ku kiriri cy’ababyeyi nyuma yo kubyara imfura kuri uyu wa Gatandatu italiki 19, Nzeri, 2026.

Asanzwe atuye muri Canada, ibyo kubyara kwe bikaba byamenyekanye binyuze mu mafoto incuti ze zashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Nta zina ry’umwana we riramenyekana.

Doriane arishimye.

Doriane Kundwa aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ubwo yari aje gusura incuti n’umukunzi we uhaba.

Muri Kamena(6) 2026 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buvuzi ( Health Sciences) yakuye muri Kaminuza yo muri Canada yitwa Ontario Tech University.

Miss Kundwa Doriane yabaye Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rigamije Iterambere, International Rwanda Youth for Development (IRYD), ritegura Rwanda Youth Convention mu bikorwa by’Abanyarwanda baba muri Canada.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *