Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko yasanze guhamagara Claude Niyomugabo wari umaze igihe adakina ngo azakinane na bagenzi be mu mukino na Liberia, ari ngombwa ‘kuko ashoboye.’
Muri iyi minsi, Niyomugabo ntiyakinaga kuko yari amaze igihe runaka adakinira ikipe ye APR FC nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino wa 2025/2026.
Aherutse guhamagarwa n’umutoza ngo azafashe bagenzi gukina n’ikipe ya Liberia yitwa Lone Stars mu mukino uzaba kuwa Gatanu italiki 25, Nzeri(9), 2026 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Constantine yasobanuye ko kuba muri iki gihe Niyomugabo adafite ikipe bitatuma atakaza ubushobozi amubonamo bwo gukina neza.
Yavuze kandi ko Claude yakinnye imikino ya FIFA Series ndetse akaba yari kapiteni wa APR FC kandi ngo kuba amaze igihe akorana imyitozo na AS Kigali byatumye adakaza uburyo bwiza bwo gukina yari afite.
Ati: “Claude yakiniraga APR FC kugeza umwaka w’imikino urangiye, imwe mu makipe meza mu gihugu. Yakinnye FIFA Series kandi yari mu bakinnyi beza. Ni kapiteni. Ni ayahe makuru yandi mukeneye?”

Umutoza ashimangira ko gutoranya ikipe y’igihugu ari inshingano ze, avuga ko adashaka ko urutonde rw’Amavubi ruhinduka impaka hagati ye n’itangazamakuru.
Ati: “Ndi umutoza mukuru. Ni njye uhitamo ikipe y’igihugu kandi ni inshingano zanjye.”
Constantine yavuze ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo kugira ibitekerezo byabo, ariko ko atari ngombwa ko buri mukinnyi ahamagaye bitamuha inshingano gusobanurira itangazamakuru icyabimuteye.
Yabasabye kujya bazirikana ko ari we uzi uko abakinnyi be bateye n’uko bamerewe bityo bakwiye kubaha amahitamo aba yakoze.
Avuga ko intego ye ari ugutoranya ikipe abona ko ishobora guhagararira u Rwanda neza, kandi ko umusaruro wayo ari wo uzamubazwa.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya yakira Liberia, mbere ya Cap-Vert mu mikino ibiri ya mbere yo mu Itsinda K ririmo na Mali.
Umukino wa Amavubi na Lone Stars uzaba kuri uyu wa Gatanu italiki 25 Nzeri(9) 2026, iyo kipe yo muri Liberia itozwa n’uwigeze gutoza APR FC witwa Erradi Adil Mohammed.
Umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri ukazabera kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’iminsi ine, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azakinira i Praia muri Cap-Vert.
Jimmy Gatete
TAARIFA.RW

