Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze icyifuzo cya Iran cyo kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, kugira ngo ubwato butwara ibicuruzwa buwucemo mu gihe cy’icyumweru.
Trump yabwiye abanyamakuru ku wa Gatandatu ko Tehran ishaka kumvikana na Amerika ku buryo uwo muhora wafungurwa ako kanya, kubera ko ngo Iran iri gutsindwa bikomeye.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yabwiye abanyamakuru i New York ko amasezerano ashobora kugerwaho “mu gihe ibisabwa byaba byubahirijwe”.
Yavuze ko ibyo bisabwa biri mu masezerano y’ubwumvikane (MoU) yasinywe n’impande zombi muri Kamena.
Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi y’amazi, aho ubusanzwe haca hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze bitwarwa ku isi.
Uwo muhora wafunzwe kuva intambara yatangira muri Gashyantare, 2026.
Trump ati: “Nanze ayo masezerano.”
Yongeyeho ko Amerika yamaze kugira “ububasha busesuye” kuri uwo muhora, kandi ko uwo muhora ukomeje kuhanyuzwa.
Yavuze kandi ko nubwo Iran ishaka kumvikana, amasezerano yasabye atari yo Amerika yemera.
Ku wa Gatanu, ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko abayobozi ba Amerika bavuze ko Trump adashidikanya ko Iran izubahiriza ibyo yasabye, ndetse ko yabwiye abakozi be ko bishoboka ko Amerika yakongera ibitero by’ibisasu kuri Iran.
Intambara yagize ingaruka ku muhora wa Hormuz
Iran yasubije ibitero by’indege bya Amerika na Israel byatangiye mu mpera za Gashyantare(2), nayo igaba ibitero kuri Israel, ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu bihugu byo mu Kigobe cya Perisi, ndetse no ku bihugu by’Abarabu bifatanya na Amerika.
Iran kandi yafunze Umuhora wa Hormuz, bituma ibiciro by’ingufu ku isoko mpuzamahanga bihindagurika cyane.
Izi ngaruka ku bukungu zongereye igitutu kuri Trump kugira ngo ashake uburyo bwo guhagarika intambara, cyane cyane ko Amerika yitegura amatora y’Abadepite na Sena ateganyijwe mu Ugushyingo(11) 2026.
Araghchi yavuze ko mu gihe ibisabwa byaba byujujwe, Umuhora wa Hormuz ushobora kongera gufungurwa, kandi ubwikorezi bwo mu nyanja bukongera gukora bisanzwe mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Ntiyasobanuye mu buryo burambuye icyo Iran isaba Amerika gukora, ariko yavuze ko ibyo Amerika isabwa atari bishya, ahubwo byose byanditse muri MoU.
Yavuze ko ubu icyemezo kiri mu maboko ya Amerika.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yabwiye CBS News ko Iran na Amerika byari bigeze ku bwumvikane hashingiwe kuri MoU yasinyiwe muri Pakistan.
Yavuze ko Amerika niramuka yemeye gukurikiza ayo masezerano, ibintu byose bishobora gusubira uko byari bimeze mbere y’intambara.
Pezeshkian kandi yavuze ko Iran yemeye kongera kwakira abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugenzura gahunda yayo ya kirimbuzi.
Amasezerano y’ingingo 14
Amasezerano hagati y’ibihugu yasinywe muri Kamena yari igamije gutuma haba agahenge ndetse Umuhora wa Hormuz ukongera gufungurwa nibura ku rugero runaka.
Ayo masezerano yari agizwe n’ingingo 14, zirimo ko Iran itazigera itunga intwaro za kirimbuzi.
Yateganyaga kandi ko Amerika, Iran n’ibihugu bifatanyije na byo bihagarika ibikorwa bya gisirikare “ku mpande zose”.
Amasezerano kandi yari akubiyemo guhagarika ibihano bimwe Amerika yari yarafatiye Iran no gukuraho ubwirinzi bw’ubwato bwa Amerika ku byambu bya Iran.
Iran yari yarasezeranyije kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo ubwato bw’ubucuruzi bubashe kunyura mu Muhora wa Hormuz mu mutekano.
Icyakora, ayo masezerano yasenyutse nyuma y’uko impande zombi zongeye kugabanaho ibitero.
Iran yibasiye ubwato bwageragezaga kunyura muri uwo muhora nta burenganzira.
Amerika na yo yagabye ibitero ku birindiro bya Iran biri hafi y’Umuhora wa Hormuz, ndetse yibasira ubwato butwara peteroli ya Iran bwari hafi y’inkombe z’icyo gihugu.
Amerika kandi yakomeje gukumira ko ibyambu bya Iran bukukirwaho n’ubwato kandi byateje igihombo gikomeye ku bukungu bw’icyo gihugu.
Trump kuva icyo gihe yakomeje kuvuga ko Amerika yashoboye gukomeza gusohora peteroli inyujijwe mu muhora wa Hormuz.

