Ubwenge Buhangano Bwatangiye Gusabwa Gukora Intwaro Z’Ubumara

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ikigo cyo mu Bushinwa gikora porogaramu z’ubwenge buhangano (AI), Moonshot AI, cyatangiye iperereza ry’imbere muri cyo nyuma y’uko abashakashatsi bagaragaje ko bashoboye gutuma zimwe muri porogaramu zacyo zitanga amakuru ajyanye no gukora intwaro z’uburozi ku binyabuzima no gukora ubwicanyi.

Ibi byagaragajwe n’ikigo Mindgard, gikora isuzuma ry’umutekano wa porogaramu za AI, cyatangarije BBC ko muri Nyakanga 2026 cyabonye ko porogaramu z’iki kigo za Kimi K2.6 na K3 Swarm zishobora kurenga amabwiriza yagenewe gukumira ibisubizo bishobora guteza ibyago.

Abashakashatsi bakoresheje uburyo buzwi nka ‘jailbreaking’, aho umuntu aha porogaramu amabwiriza akomeye kandi akurikiranye agamije kuyobya uburyo yashyiriweho bwo kwanga gusubiza ibibazo.

Peter Garraghan, washinze Mindgard, yabwiye BBC ko iyo ubu buryo bukozwe neza, porogaramu ishobora kuganira ku ngingo zose, ndetse ikanatanga ibitekerezo by’inyongera ku bikorwa bishobora guteza akaga.

Yavuze ko iki kibazo gihangayikishije, nubwo Mindgard itaragaragaza niba ibisubizo izo porogaramu zatanze ku bijyanye n’intwaro z’ibinyabuzima byarakoze mu buryo bufatika.

Mindgard kandi yavuze ko ishobora kuba yaragaragaje intege nke zishobora gutuma Kimi K2.6 ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo kuri murandasi, birimo gukoresha ubushobozi bwa mudasobwa no kwihuza na interineti.

Iki kigo cyatangaje ko cyamenyesheje Moonshot AI ibyavuye mu bushakashatsi binyuze kuri email yo ku wa 27 Nyakanga, ariko ko cyasohoye inyandiko ibigaragaza ku wa 12 Nzeri 2026.

Ibyagaragajwe na Mindgard byongeye kugaragaza ko nubwo AI ishobora kugira uruhare mu iterambere, uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ryayo bugomba guhora buvugururwa kugira ngo hirindwe ko ikoreshwa mu bikorwa byangiza abantu n’umutekano rusange.

Muri iki gihe, isi ifite impungenge z’uko ubwenge buhangano bwazakoreshwa nabi, bukaba bwateza akaga abatuye isi.

Muri Perezidansi ya Amerika haraye habereye inama yahuje Perezida wa Amerika, Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu Mike Johnson baganiriye kuri ubwo bwenge.

Trump ntiyemera ko ubwo bwenge bufite ikibazo bwazateza abatuye isi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *