Uko Ikawa N’Icyayi Byinjirije Igihugu Mu Minsi Irindwi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Mu Cyumweru cyo kuva hagati y’italiki 21 na 25, Nzeri, 2026, ikawa yinjirije u Rwanda $4,363,411 bituma iba iya mbere mu bihingwa byazaniye igihugu amadovize menshi muri icyo gihe.

Ibyo bihingwa byose hamwe byinjije Miliyoni $10.

Ibi bikubiye mu mibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) igaragaza ko muri icyo cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 635 z’ikawa.

Muri rusange, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 8,527 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byinjije amadolari 10,462,907.

Icyayi cyinjije $ 668,935, imbuto zinjiza $455,706, naho imboga zinjiza $ 373,039.

Ibikomoka ku matungo byinjije $441,188, mu gihe indabo zinjije $85,944.

Ibihugu byaguze ikawa y’u Rwanda muri icyo gihe birimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga, aho amafaranga ava mu bucuruzi bwayo agira uruhare mu kwinjiza amadovize no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Muri iki gihe u Rwanda ruri kuvugurura ibiti by’ikawa bishaje mu rwego rwo kubyongerera uburyo bwo kwera neza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *