Igitaramo ‘Kigali Dutarame’ Ntikikibaye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Bamwe mu bakobwa babyina mu Itorero Inyamibwa.

Muri Rond Point ya Kigali Convention Center hari bubera igitaramo kiswe Kigali Dutarame none cyasubitswe kubera impamvu zitahise zitangazwa.

IGIHE yanditse ko abagiteguye batangaje ko abantu bari bararangije kugura amatike yacyo, bazayasubizwa bakazayakoresha ku munsi wundi kizaberaho mu gihe kiri imbere.

Kuru uyu wa Gatandatu nibwo iki gitaramo cyari bubere mu ihuriro rw’imihanda ica hafi ya Kigali Convention Center.

Ubutumwa abateguye iki gitaramo batangaje haranditse hati:  “Hateganyijwe uburyo abafite amatike bazasubizwa amafaranga bishyuye cyangwa bagakoresha amatike basanganywe mu gihe igitaramo kizaba cyamaze gushyirwaho undi munsi.”

Cyari igitaramo cyari kuba gikomeye kuko abari bususurutse abakitabiriye bari

Itorero Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore n’Indatirwabahizi, Massamba Intore, Muyango, Cyusa na Teta Diana.

Cyanatumiwemo Cécile Kayirebwa mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *