Yafatanywe Inzoga Zaciwe Mu Rwanda 

Peter Taarifa
1 Min Read

Amakuru Polisi yahawe n’abaturage yatumye mu Murenge wa Kigarama, mu Kagali ka Karugira, Umudugudu wa Rutoki, hafatirwa Nsekanabanga Jean Baptiste acuruza amacupa 328 y’inzoga zakuwe ku isoko.

Izi nzoga zari zihishe muri butike acururizamo ibindi bicuruzwa bitandukanye, akaba yazigurisha rwihishwa ku bakiriya be.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo mugabo yanzoga yafatanywe konyagi nini 33, Konyagi nto 89, Gilbey’s Gin 08, Leyon 120, African Gin 22 n’izitwa TZEE spirit 52.

Nsekanabanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama ngo akorerwe dosiye ku cyaha cyo gucuruza inzoga bita ibyuma zaciwe mu Rwanda kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali yihanangiriza abantu bose bahishe ibyuma banze kubitanga ngo bimenwe ko uzajya abifatanwa azajya akurikiranwaho icyaha cyo kwangira ubuzima bw’abaturage no kwigomeka ku mategeko.

Polisi yibutsa abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuzirange kuko zangiza ubuzima bwabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *