Ikipe Y’Abagore Ya Polisi Iritwara Neza Muri Shampiyona Ya Football

Peter Taarifa
2 Min Read
Ikipe y'abagore ya Polisi y'u Rwanda. Ifoto/ UMUSEKE.

Mu gihe umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Women’s Super League] uri hafi kurangira,  Police WFC yitwaye neza itsinda Forever Girls FC ibitego 3-0.

Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru ubera ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo aho Police Women Football Club isanzwe yakirira amakipe yaje ayigana.

Forever Girls FC itozwa na Iragena Oscarie, yari yambaye imyenda yiganjemo icyatsi n’umweru muke nk’uko abayigize basanzwe bambara ariko kuri iyo myenda hariho ikirango cya Kiyovu Sports.

Police WFC yo yari yambaye imyenda ikinana y’umweru n’amakabutura yirabura.

Umunya-Nigeria, Kiah Mary Odunayo niwe wayitsindiye igitego cya mbere  ku munota wa 17, Uwase Mireille na Igilinema Rehema Nicole batsinda ibindi bibiri byakurikiyeho.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatinze gutangira bitewe n’imvura yaguye, gusa aho gitangiriye Forever Girls FC yagerageje kureba uko yakwishyura cyangwe se ntitahe uko yaje ariko birayinanira.

Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Police WFC ku busa bwa Forever Girls FC.

Indi mikino yabaye ni iyi ikurikira:

Bugesera WFC 0-2 Macuba WFC,

Kamonyi WFC 1-1 Inyemera WFC [wasubitswe kubera imvura nyinshi],

Indahangarwa WFC 1-1 Muhazi United WFC,

Rayon Sports WFC 3-0 Gakenke Ladies FC,

Imikino y’umunsi wa kabiri y’iyi Shampiyona, izakomeza ku wa 21 na 22 Ugushyingo 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *