Umutwe witwaje intwaro wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, uravugwaho gutegura ibitero bishya bigamije kwigarurira umujyi wa Kisangani, uri mu ntara ya Tshopo, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru aturuka ku bantu bakurikirana ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe, agaragaza ko uri kongera imbaraga mu mugambi wo kwagura ibice ugenzura, ukerekeza ibikorwa byawo mu bice bishobora kuwufungurira inzira igana Kisangani.
FRN imaze kwigarurira uduce twa Bunyakiri, Hombo na Kambegeti kandi intego ni ugufata n’ahandi hahakikije.
Hari uzi ibyo uyu mutwe utegura wabwiye Taarifa Rwanda ati: “Bari kwitegura kwinjira mu gace ka Walikale kugira ngo bazakomeze berekeza i Kisangani.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, italiki 20, Ugushyingo, 2026 avuga ko imirwano ikomereje no mu duce twa Shabunda na Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo kandi ibi bishobora gufasha uyu mutwe gufungura inzira igana mu ntara ya Maniema.
Kisangani na Maniema mu ntego za FRN
Uyu mutwe uherutse gutangaza ko ugamije kwigarurira umujyi wa Kisangani ndetse n’ibice by’ingenzi byo mu Ntara ya Maniema bitarenze mu mpera za 2026.
Kisangani ni umwe mu mijyi minini ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba uri mu ntara ya Tshopo, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.
Ni umujyi ufite akamaro mu bijyanye n’ubwikorezi, ubukungu n’ibikorwa bya gisirikare.
Maniema na yo ni Intara ifite amabuye y’agaciro menshi, ikaba ihuza uturere two mu Burasirazuba bwa Congo n’ibice byo hagati mu gihugu, Umujyi wa Kindu ni wo murwa mukuru wayo.
Abasesengura ibijyanye n’umutekano bagaragaza ko kwigarurira Bunyakiri byafunguriye inzira FRN inzira zinyuranye z’ibikorwa bya gisirikare, zirimo iya Hombo igana muri Walikale, ndetse n’indi ishobora kwerekeza muri Shabunda na Maniema.
Icyakora, kuba FRN igenzura utwo duce ntibivuze ko yamaze kugera hafi ya Kisangani cyangwa ko kuyigarurira byoroshye.
Intera iri hagati y’ibice by’imirwano n’uwo mujyi, imiterere y’ubutaka n’uko ingabo za Leta zabyitwaramo bishobora kugira uruhare rukomeye mu gusohoza umugambo w’uwo mutwe uyoborwa Joseph Kabila.
FRN ni iki kandi iyobowe na nde?
Front for the Refoundation of the Nation ni umutwe wa politiki n’igisirikare washinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma, uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mutwe wasimbuye ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo), ryari ryarihuje n’umutwe wa M23.
Joseph Kabila yari amaze igihe agaragaza ko atishimiye imiyoborere y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
FRN ivuga ko igamije kuvugurura igihugu, kugarura demokarasi, gukemura ikibazo cy’intambara no kugarura ububasha bwa Leta mu bice bitandukanye by’igihugu.
Raporo z’isesengura ry’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo zigaragaza ko imirwano hagati ya FRN, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo ikomeje kwibanda mu bice bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
By’umwihariko, Bunyakiri ni agace gafite akamaro kuko kari ku muhanda wa RN3 uhuza ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo, uyu mutwe wagabye ibitero bikomeye muri ako gace, ingabo za Leta zigerageza kuwusubiza inyuma ariko biranga.
Abaturage bo mu bice bya Kambegeti na Hombo na bo bavuzwe mu bahunze imirwano, bamwe bambuka uruzi berekeza mu bindi bice bya Walikale.

