Ku wa 19 Ugushyingo 2026, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwemeje ku mugaragaro ko Myanmar yakoze Jenoside yakorewe ubwoko bw’Abayirohingya (Rohingya) mu mwaka wa 2017.
Ni urubanza rwaburanishaga ikirego cyatanzwe na Gambia irega Myanmar kandi uru rukiko rwa ICJ rwemeje ko ingabo za Myanmar zishe Abayirohingya benshi.
Abacamanza bemeje ko uretse kwica abo baturage, ingabo za Myanmar zishe urubozo abandi zigira n’abo zifata ku ngufu cyane cyane abagore n’abakobwa.
Urukiko kandi mu gusuzuma rwasanze Leta yayoboraga kiriya gihugu yarashyizeho n’uburyo bwo kubuza Abayirohingya kubyara, igikorwa cyari mu mugambi wo kurimbura igice kinini cy’ubwo bwoko.
Abacamanza icyenda kuri 15 ni bo bashyigikiye icyemezo cyemeza ko Myanmar yakoze Jenoside.
Urukiko rwategetse Myanmar gufata ingamba zo gukumira ko Jenoside yakongera kuba.

Rwategetse kandi ko hakorwa iperereza no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha.
Inzego ziyobora iki gihugu muri iki gihe zategetswe gutegura uko Aba Rohingya bahungiye muri Bangladesh bataha iwabo k’ubushake kandi mu cyubahiro bagatuzwa neza.
Iyi Leta yategetswe n’urukiko gutanga raporo ku ngamba yafashe ngo ibyo yasabwe bibe byakurikijwe, bigakorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Ese iki cyemezo kirajuririrwa?
Oya. Icyemezo cya ICJ ni ntakuka kandi ntikijuririrwa, gitegetswe kubahirizwa n’impande zombi.
Icyakora, ICJ ubwarwo nta ngabo cyangwa inzego za polisi rufite zo guhatira igihugu kubahiriza imyanzuro yarwo.
Igishoboka kugeza ubu ni uko rwasaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gutegeka Myanmar gukurikiza iriya myanzuro.
Impamvu uyu mwanzuro ukomeye
Iki cyemezo ni amateka mu mategeko mpuzamahanga kuko ari ubwa mbere ICJ yemeje ko igihugu gifite uruhare muri Jenoside.
Ni ingenzi kandi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko kigaragaza uruhare rw’ubutabera mpuzamahanga mu guhamya inshingano z’ibihugu mu gihe habayeho Jenoside.
Myanmar ni igihugu giherereye hehe?

Myanmar ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umugabane wa Aziya.
Kizwi kandi ku izina rya Burma, kikaba kiri mu karere ka Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba (Southeast Asia).
Ibihugu bihana imbibi na Myanmar:
– Mu majyaruguru: Ubushinwa.
– Mu burengerazuba: Ubuhinde na Bangladesh.
– Mu burasirazuba: Laos na Thailand.
– Mu majyepfo: Ifite inkombe ku nyanja ya Andaman no ku Kigobe cya Bengal.
Amakuru y’ingenzi kuri Myanmar
– Umurwa mukuru: Naypyidaw.
– Umujyi munini: Yangon.
– Abaturage: Miliyoni zisaga 50.
– Ururimi rwemewe: Igibirimani (Burmese).
– Ni igihugu gifite amoko menshi, arimo Abayirohingya.

